AmakuruAmakuru ashushye

Akuzuye umutima w’umukecuru Nyiramandwa washyikirijwe inka yagenewe na Perezida Kagame

Umukecuru Nyiramandwa Rachel wo mu karere ka Nyamagabe yashimiye cyane Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nyuma yo gushyikirizwa inka yamwemereye ubwo yasuraga akarere ka Nyamagabe mu minsi ishize.

Uyu mukecuru w’imyaka 107 y’amavuko yashyikirijwe iyi nka yari kumwe n’iyayo ku munsi w’ejo. Iyi nka kuri ubu iri gukamwa, ije ishumbusha iyo yari yarahawe bikarangira ipfuye.

Mu magambo ye, Nyiramandwa yashimiye cyane Perezida Kagame ari na ko amusingiza.

Ati”Mbyakiriye neza rwose kuko ubu umukuru w’igihugu Rudasumbwa mu mihigo yampaye amata arasesekara, none yanyongeye andi. Ndamushima ku manywa na nijoro, kandi inka narayishimye kuko iyo ari yo yose ni uko izajya inkamirwa amata nkaba ndiho…Nishimira Paul Kagame, Nyakubahwa Intore izirusha intambwe, Rudasumbwa mu mihigo. ”

Nyiramandwa yavuze ko inka yahawe na Perezida Kagame igiye kumufasha kugira ubuzima bwiza ndetse n’umutekano mwiza.

Ati” Igiye kumfasha kugira ubuzima bwiza, umutekano mwiza, kumpingira, kumvomera amazi.”

Yijeje ko agiye kuyifata neza uko bishoboka, dore ko ngo azajya ayuhagira, akayisiga akanayinogereza.

Nyiramandwa Rachel imbere y’inka yagenewe na Perezida Kagame kugira ngo ijye imukamirwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger