AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Akavure Yesu/Yezu yavukiyemo kagiye gusubizwa i Betelehemu

Papa Francis yategetse ko ibice by’akavure bivugwa ko ariko Yesu/Yezu yavukiyemo bigiye gusubizwa I Betelehemu nyuma y’imyaka igera ku 1400 bibitswe ku mugabane w’Uburayi I Roma.

Yategetse ko bisubizwa I Betelehemu bikuwe I Roma aho byari bibitswe muri bazilika ya Santa Maria Maggiore kuva mu kinyejana cya karindwi.

Mu rwego rwo kubihuza n’umunsi mukuru wa Noheli biteganyijwe ko bizabanza kwerekanwa I Yeruzalemu mbere y’uko bijyanwa I Betelehemu ubwo hazaba hizihizwa umunsi mukuru wa Noheli.

Amakuru dukesha ibitangazamakuru bya Vatican aravuga ko ibi bice by’akavure Yesu Christ yavukiyemo bizagumishwa mu rusengero rwa St. Catherine I Betelehemu dore ko ari naho yavukiye dukurikije ibyanditswe muri Bibiliya.

Muri 2018 Perezida wa Palesitina Mahmud Abbas yagiriye uruzinduko I Vatican aho yagiranye ibiganiro na Papa Francis akanamusaba ko aka kavure kamaze imyaka irenga 1000 I Vatican kasubizwa I Betelehemu.

Aka kavure kari karageze I Roma gatanzwe na  Sophronius wayoboraga Yerusalemu bivugwa ko ari impano yari ahaye Papa Theodore wa I mu kinyejana cya karindwi bivugwa ko ari nako kafashije abakristo benshi b’ I Roma kwizera umukiza.

I Roma hahoraga abantu baturutse impande zose z’isi babaga baje kureba aka kavure k’amateka ariko n’ubundi nta kizatuma badakomeza kugasura I Betelehemu nk’uko ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku isi bubivuga.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger