Amakuru ashushyePolitiki

Akarere ka Karongi kafatiwe ingamba zihariye mu nama y’Abaminisitiri

Kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Gicurasi 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro yafatiwe ingamba nshya zo kwirinda Covid-19 jsiga akarere ka Karongi gafatiwe ingamba zihariye.

Muri iyi nama kandi, hashyizwe mu myanya abayobozi batandukanye.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama:

Ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.Ibikorwa byemerewe gukora bigomba gufunga saa tatu.

Ingendo zirabujijwe saa Moya kugeza saa kumi mu karere ka Karongi.

Imihango yo gusaba no kwiyakira bijyanye n’ubukwe byasubukuwe, bikitabirwa n’abantu batarenze 30.

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze mirongo irindwi na gatanu ku ijana (75%) by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.

Utubari turakomeza gufunga

Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizasubukurwa mu byiciro.

Ingendo zirabujijwe guhera saa Yine z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger