AmakuruIyobokamana

Aime Uwimana yavuze uko abona ibitaramo bya Gospel mu Rwanda

Aime Uwimana ukora akanaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana abona ibitaramo bya Gospel (Ibitaramo by’abakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana) na byo bikeneye abashoramari kugira ngo bitere imbere bigere kure mu ntara aho kuguma mu mujyi wa Kigali gusa.

Ibi yabitangaje nyuma y’igitaramo cye yise ‘Hari amashimwe’ cyabaye ku wa 14 Ukwakira aho avuga ko icyatumye acyita gutya ari uko hari amashimwe ahora ashima buri gihe harimo uko abasha kwita Imana Data, ukuntu Imana igendana na we mu buzima bwe bwa buri munsi.

Nyuma yiki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, Aime Uwimana benshi bakunze gutazira akazina ka ‘Bishop w’abahanzi’ yavuze ko hari ibindi bitaramo yifuza gukomeza gukora mu gihe Imana yaba ikomeje kumushoboza.

“Imana n’ibishima ndacyafite ibitekerezo byo kuba nagera ahandi mu ntara ntibibe iki gitaramo gusa cya kigali n’ahandi dukeneye kugira ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana”. Aime Uwimana aganira n’itangazamakuru.

Abantu benshi bakunze kuvuga ko ibitaramo nk’ibi bya Gospel biguma mu muyi wa Kigali gusa bakibagirwa ibindi bice by’igihugu, aha Aime avuga ko gukemura iki kibazo bitoroshye kubera ubuke bw’abashoramari mu bitaramo nk’ibi.

Ati: “Ubundi umuntu aba abishaka ariko igikomeye kihaba urabona ibyuma umuntu aba yizeye ni ibya hano asanzwe azi, rero kugirango uzabashe gukura ibyuma hano ngo ubigeze mu ntara usanga ari ibintu bihenze cyane, icyo nicyo kibazo. Abaririmbyi bo baba bahari, Muri Gospel, biracyagoranye usanga abaterankunga batayitabira cyane , biragenda biza ariko biracyagoranye nta bwo biraza neza.”

Uyu muhanzi ntiyumva impamvu abaterankunga batitabira ibitaramo by’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kandi ari umuziki witabirwa n’abantu basa na ho bakuze baba bakeneye kumenya ibintu byinshi byamamazwa kurusha ahandi haba hari urubyiruko gusa.

Aime Uwimana mugitaramo cye “Hari Amashimwe”
Aime Uwimana bakunze kwita ‘Bishop w’abahanzi’ bitewe n’uko hafi ya bose mu bahanzi nyarwanda bakora umuziki wa Gospel bamufatiraho icyitegererezo mu buhanga yifitiye mu muziki no gutanga ubutumwa
Aime abona umuziki wa Gospel nawo ukeneye abaterankunga ngo utere imbere
Twitter
WhatsApp
FbMessenger