AmakuruImyidagaduro

Aimable Twahirwa yagiriye inama abahanzi bashaka kuzegukana Primus Guma Guma Super Star

Nyuma yo gusoza irushwanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryabaga ku nshuro ya 8 rikegukanwa na Bruce Melodie , ukuriye akanama nkemurampaka kiri rushanwa Aimable Twahirwa  yabwiye abahanzi bose bitabira n’abateganya kwiryitabira ko bajya batangira irushanwa neza bakarirangiza neza bakirinda amakosa.

Aimable Twahirwa  agaruka kuri iri rushanwa yavuze ko hari abahanzi  bibeshya ku gutaramira abantu (perfomance) bakabyitiranya  na video (amashusho y’indirimbo). Aha yagize ati  Hari abagiye bazira kutitwara neza ku rubyiniro nkuko bikwiye. Umuhanzi wese agomba kuba abizi, utabizi yanasobanuza mbere akabimenya. Bamenye ko perfomance itandukanye na video. Ntabwo hariya aba ari umwanya wa Video twe ibintu byose tuba tubibara”.

Uyu mukuru w’akanama nkemurampaka kirushanwa yanenze abahanzi bagera ku rubyiniro bakavuga amagambo menshi. ababwira ko  atari umwanya wo kuganira,  yongeraho ko  ku rubyiniro atari ahantu ho kuvugira ikiganiro cya Politiki.

Iyo iri rushanwa rirangiye usanga abahanzi babonye imyanya itabashimishije banenga abagize akanama nkemurampaka babashinja kubogama, ikimenyane, amarangamutima, n’ibindi  Aimable yasabye abumva ko baba barenganye  bamufasha  bagakusanya ibyo bimenyetso  bakabizana  bakabimwereka byamushimisha  kurushaho, ikindi aganira n’umuseke yavuze ko akanama nkemurampaka katagira amaranga mutika ahubwo gafata umwanzuro.

Aimable ntiyumva impamvu uyu mwaka ibintu nk’ ibyo byo kwibwa amanota kw’abahanzi biri kuvugwa cyane kandi irushanwa ryaragenze neza. muri rusange abahanzi bitwaye neza nubwo hatabuze bamwe bakoze amakosa. Agaruka ku byo bagendeyeho batanga amanota yavuze ko icya mbere bagendeyeho ari imiririmbire ndetse n’ uko umuhanzi yakoranaga n’ abafana be.

Agaruka kuri Bruce Melodie wegukanye irushanwa ry’uyu mwaka (PGGSS8) yavuze ko uyu muhanzi ngo yirinze gukora amakosa yamusubiza inyuma ahubwo aharanira gukomeza gukora ibintu neza.

Twahirwa Aimable muri rusange  asaba abahanzi kumenya kwakira ibyatangajwe n’abakemurampaka ahubwo bagaharanira kunoza ibitaragenze neza mu marushanwa azakurikiraho.

Abagize akana mankemurampaka bicaye mubyicaro byabo bareba uko abahanzi bitwara
Tonzi, Aimable Twahirwa na Lion Imanzi (Abagize akanama nkemurampaka) bari kumwe na Mushyoma Joseph (Boubou) umuyobozi wa EAP , ’ itegura PGGSS ku nkunga ya Bralirwa

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger