Amakuru ashushyeIyobokamana

Aho gusaba indege, wasabye umugabo akakujyana mu ndege ? : Prophet Bosco Nsabimana

Prophet Bosco Nsabimana uyobora Patmos of Faith Church aranenga abakobwa basaba Imana kubaha amahirwe yo kugenda mu ndege ahubwo akabashishikariza kuyisaba abagabo bazabagurira amatike azabemerera kuzigenderamo.

Ibi Prophet Bosco Nsabimana wamenyekanye ku izina rya Pastor Fire yabivuze ku wa 11 Nyakanga 2018 mu masengesho aba ku wa gatatu wa buri cyumweru.

Prophet Bosco avuga ko hari igihe usanga umuntu yarabayeho imibereho isenga ndetse agahanurirwa, akigisha cyangwa se akigishwa, akihangana, akaganduka ariko akaba ageze uyu munsi atarashyikira icyo umutima ushaka.

Uyu mushumba anenga abantu bavuga ko biyakiriye uko bari kandi bafite amahirwe yo gusaba Imana icyo umutima wabo wifuza, bakibwira ko Imana ibizi, Prophet Bosco avuga ko Imana yabwiye abantu kuyisaba ibyo bashaka kandi ko bazabibona nibabiyisaba mu izina rya Yesu.

Ati: “Warangiza ukavuga ngo buriya Imana irabizi izabikora… Imana ntuzayikinishe. Yaravuze ngo musabe muzahabwa… ibyo tuvuga ni iby’abatubanjirije ntabwo ari ibyo duhimba…biri muri Bibiliya…”

Prophet Bosco yagize ati: “Tangira wiyumvemo igisubizo muri wowe, wumve ko amaguru yawe arinzwe kuko ugomba gukandagira inzoka na sikoropiyo… ugomba kugenda amahanga, amaguru yagendeye hejuru y’amazi ntiyayigita urashaka kumbwira ko amaguru yawe atagenda mu ndege? kubera iyihe mpamvu?…mu ndege wifitiye amadorari 300 ntugenda ukagera i Nairobi ukagaruka ku irangamuntu? Warangiza ugasenga uti: ‘Mana we nshyira mu ndege! toka!! ukeneye umugabo, none uri gusaba indege? wasabye umugabo akakujyana mu ndege…uri gusaba utuntu dutoya”

Prophet Bosco arasaba abizera Imana kuyisaba ibifite akamaro kandi bakayisaba ibintu binini kuko ishobora gutanga byose ndetse ni na yo ubwayo yasezeranye ko uzayisaba afite kwizera izamuha ibyo yayisabye.

Prophet Bosco Nsabimanasanga abantu basaba utuntu dutoya
Twitter
WhatsApp
FbMessenger