Amakuru ashushyePolitiki

Ahmed Abiy wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel ni muntu ki ?

Yibereye mu gihugu cye cya Ethiopia, Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Ahmed Abiy  yahamagawe kuri telephone n’abagize komite itanga igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

Mu gusubiza uwari amuhamagaye kuri Telefoni yagize ati: “Nishimiye cyane kumenya ayo makuru, murakoze cyane guha iki gihembo Afurika, Ethiopia, nanjye, nizeye ko abayobozii ba Afurika bazabyakira neza bakarushaho kubaka no guharanira amahoro ku mugabane wacu”.

Abiy Ahmed ni umugabo wapfushije ababyeyi be bombi, nyina wo mu bwoko bw’aba Amhara yari umukiristu wo muri idini rya orthodox, naho se akaba umusilamu wo mu bwoko bw’aba Oromo.

Ni umwana wa 13 mu bana se yabyaye ku bagore be bane, akaba umuhererezi mu bana batandatu bavuka kuri nyina.

Yagiye mu gisirikare akiri muto, yarangije kaminuza mu ishami rya ‘computer engineering’ ari umusirikare.

Nyuma yaje kubona impamyabumenyi ya ‘Master’s mu bijyanye n’imiyoborere igamije impinduka yavanye muri kaminuza ya Greenwich i Londres.

Mu 2017 nibwo yarangije impamyabumenyi y’ikirenga PhD muri kaminuza ya Addis Ababa aho yakoze ku bijyanye no kurwanya ubuhezanguni.

Abiy afite umugore n’abakobwa batatu n’umuhungu wa kane baherutse kwakira nk’umwana wabo. Ni umukirisitu w’umupantekoti.

Abiy yinjiye mu gisirikare atarageza imyaka 20 mu 1991 kubera intambara zari mu gace k’iwabo zahitanye mukuru we, yaje kujya mu ngabo za Leta ya Ethiopia mu 1993 ashyirwa mu bakora iperereza.

Mu ntambara hagati ya Eritrea na Ethiopia mu 1998 – 2000 yari ayoboye itsinda rya maneko zagombaga kumenya ahari ibirindiro by’ingabo za Eritrea. Mu 2010 yavuye mu gisirikare afite ipeti rya Lieutenant Colonel yinjira muri politiki.

Yagiye afata imyanya itandukanyeya politiki aciye mu ishyaka ODP (Oromo Democratic Party), yabaye umudepite, ajya mu buyobozi bw’iri shyaka.

Muri politiki ye yigaragaje nk’umugabo ukunda amahoro kandi wanga akarengane mu bikorwa no mu mvugo ze, yamaganye ibikorwa binyuranye by’urugomo no gukoresha imbaraga.

Mu ntangiriro za 2018 yatorewe kuyobora ihuriro ry’amashyaka ryitwa EPRDF, imyivumbagatanyo yo mu kwezi kwa kabiri 2018 yatumye minisitiri w’Intebe Hailemariam Desalegn yegura.

Mu kwezi kwa kane uwo mwaka Inteko yahise imutorera kuba Minisitiri w’Intebe.

Ageze ku butegetsi yihatiye gushaka ibisubizo by’amakimbirane mu gihugu cye mu nzira z’amahoro.

Yihatiye kandi kunga Eritrea na Ethiopia, ibihugu by’ubutegetsi buzirana kuva mu myaka 50 yari ishize basinya amasezerano yiswe ay’ubucuti n’amahoro, ibihugu byombi n’ababituye bongera kubana.

Ibikorwa bye byatumye uyu munsi agenerwa igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel. Umwaka ushize cyahawe umuganga wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denis Mukwege Mukengere ndetse n’umugore wo muri Iraq, Nadia Murad.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger