AmakuruPolitiki

AGEZWEHO NONAHA: Gen.Chico Tshitambwe wari uherutse gushyirirwaho kurandura M23 yarasiwe ku rugamba

Gen.Chico Tshitambwe wari umuyobozi w’abajepe barinda Perezida Tshisekedi wari woherejwe kurandura M23 , nyuma yo gutsindwa kwa Gen. chirumwami, yarasiwe kurugamba ataramara iminsi ibiri.

Gen Chico yarashwe akaboko mu gihe yari amaze iminsi ibiri ageze ku rugamba,isoko y’amakuru ya Rwandatribune ivuga ko uyu mu jenerali yarasiwe mu mirwano yabereye mu gace ka Rutshuru muri gurupoma ya Bweza mu ntambara ihanganishije ingabo za FARDC na M23 muri aka gace ka Rutschuru.

Nk’uko bivugwa Gen Chico yari yoherejwe gufatanya na Gen Chirumwami kuyobora ibikorwa bya operasiyo Zokola II,umwe mu bayobozi ba Sosiyeti sivile yo muri gurupoma ya Bweza yabwiye Rwandatribune ko abarwanyi ba M23,bashakaga gufata mpiri uyu mu Jenerali kubera amagambo yakunze kuvuga yerekana ko ariwe uje kurangiza ikibazo cya Bunagana.



Mbere Yuko Gen.Chico aza muri Kivu y’amajyaruguru yagiye atanga impuruza kuri M23 avugako aje kubarimbura akabahamba I Bunagana,abasesenguzi bakomeje kwibaza ahazaza h’igisilikare cya Congo cyakunze kugaragaza intege nke mu kurandura imitwe irenga magana abiri yitwaje intwaro ibarizwa muri iki gihugu.

Si ubwambere uyu mutwe w’inyeshyamba uciye intege ingabo za Leta FARDC kuva ubwo izingabo zatsindwaga n’izi nyehyamba zikamburwa ikigo cya Rumangabo.

Nyuma izi ngabo zaje kwamburwa umugi wa Bunagana ndetse n’ibikoreho byabo bya gisirikale.ubwo imbunda zikomeye za FARDC zirimo n’ibifaru byagiye mumaboko y’M23.

Gen.Chino yarasiwe ku rugamba
Twitter
WhatsApp
FbMessenger