AmakuruImikino

Agashya! Rayon Sports itsinze AS Kigali zombi zikomezanya muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro

Ikipe ya Rayon Sports ikatishije itike ya 1/8 cy’irangiza cy’igikombe cy’amahoro, nyuma yo gutsinda AS Kigali kuri penaliti 4-2.

Ni mu mukino wo kwishyura wa 1/16 cy’irangiza wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, wanaranzwe n’udushya ubwo iminota isanzwe yawo yari imaze kurangira. Ni nyuma y’ubanza wari wahuje aya makipe yombi ku wa kabiri w’iki cyumweru warangiye Rayon Sports itsinze igitego 1-0.

Umukino w’uyu munsi wo warangiye AS Kigali itsinze Rayon Sports igitego 1-0, kinjiye ku munota wa 27 w’umukino gitsinzwe na Benedata Janvier.

Uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yawukinnye bisa n’aho itawuhaye agaciro gakomeye, bigashimangirwa n’abakinnyi yawifashijijemo. Abakinnyi barimo umuzamu wa gatatu Bikorimana Gerard, Mugisha Girbelt, Tuyishimire Eric Congolais, Mudeyi Suleyman na Bukuru Christophe bose bari bagiriwe icyizere cyo gukina uyu mukino.

Nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino yari irangiye, abakinnyi ku mpande zombi ndetse n’abasifuzi basubiye mu rwambariro, biba ngombwa ko bagarurwa mu kibuga kugira ngo batere za penaliti kuko amakipe yombi yanganyaga igiteranyo cy’igitego 1-1.

Mu by’ukuri byagaragaraga ko amakipe yombi cyo kimwe n’abasifuzi batari bazi igikurikira nyuma y’umukino.

Rayon Sports yateye penaliti enye zose irazinjiza, mu gihe AS Kigali yahushije ebyiri muri enye yateye. Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Michael Sarpong, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel na Donkor Prosper binjije penaliti zabo, iza AS Kigali zihushwa na myugariro Bishira Latif wayiteye hejuru y’izamu cyo kimwe na Penaliti ya Frank yafashwe n’umuzamu Bikorimana Gerrard.

Cyakora cyo n’ubwo AS Kigali yatsinzwe, ntabwo yasezerewe kuko igomba gukomeza muri 1/8 nk’imwe mu makipe yatsinzwe neza (Best loser).

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger