AmakuruUtuntu Nutundi

Agahinda ku mukobwa wavutse ari mwiza nyuma akaza gucika amazuru (Amafoto)

Umukobwa witwa Emeritha avuga ko yavutse ari muzima ndetse anafite ibice byose by’umubiri ariko magingo aya akaba ariho agaragara ko adafite amazuru, nyamara akaba yaracitse mu buryo bubi kandi bwanugwiririye.

Uyu mukobwa w’Umunyarwanda ubayeho adafite amazuru nyuma y’isanganya yahuye nayo aho avuga ko aterwa ipfunwe no kuba amazuru ye yaravuyeho kandi yaravutse afite isura nziza nk’iyabandi bana.

Uyu mukobwa avuga ko ibi byamubayeho ubwo yavaga iwabo mu cyaro yerekeza mu mugi aho yaje guhurira n’akaga maze akaraswa n’abantu atazi ,maze izuru rye rikabigenderamo.Aganira na shene imwe yo kuri Youtube Emeritha yavuze ko abagiranabi bashatse kumurasa maze isasu rikamuhusha rigafata izuru bityo isura ye igahita ihinduka.Emeritha yatangaje ko ubwo yagarukaga iwabo nyuma y’ibyamubayeho nta muntu numwe wabashaga kumumenya kuko yari yarahindutse.

Gusa avuga ko aterwa ipfunwe no kubaho nta mazuru afite kuko niyo umurebye ubona ko isura ye yahindutse kubera inkovu yafatanye n’amaso ye.Kuri ubu Emeritha yabashije kwibaruka umwana w’umuhungu ndetse umeze neza ari nabyo ashimira Imana kubw’iyi mpano Y’umwana yamuhaye nubwo bamwe bavugaga ko atazabyara umwana ufite ingingo zose barebera ku isura ye.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger