AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Agaciro k’ikoti n’ikanzu Humble Jizzo n’umukunzi we bambaye mu bukwe bwabo

Manzi James uzwi cyane ku kazina ka Humble Jizzo uririmba muri Urban Boyz aheruka gusezerana n’umukunzi we Amy Blauman, ubukwe bwari bubereye ijisho bwabere ku nkengero z’ ikiyaga cya Kivu

Ku munsi w’ibirori byabo, Humble Jizzo n’umugeni we bari bambaye mu buryo bwihariye ikoti ry’umweru n’ikanzu y’abageni y’umweru bifite ishusho yihariye byometseho igitenge.

Uwamahoro Delphine wadoze iyi myenda yavuze ko byamutwaye imbaraga, umwanya n’amafaranga atari make yemeza ko byamutwaye arenga miliyoni ebyiri n’amezi atatu abitunganya.

Ikanzu n’ikoti by’abageni, byadodewe muri Delphine Fashion House ikorera i Nyamirambo kuri Cosmos.

Delphine wadoze iyi myenda yabwiye Isimbi ko amakoti Humble Jizzo n’abasore bambaye yari asanzwe gusa mu kuyaha ishusho yihariye bayometseho igitenge cyaguzwe muri Ghana.

“Abasore bari bambaye amakoti asanzwe ariko nongeraho igitenge ariko icya original, cyarangoye kukibona, nagishatse ibyumweru bitatu mbere y’ubukwe, naje kukivana muri Ghana.”

Ikanzu ya Amy Blauman umwenda yadozwemo waguriwe i Dubai avuga ko yamaze ibyumweru bitatu ashakisha igitambaro kizahuza n’ibyifuzo by’umugeni. Avuga ko yishyize ku isoko uyu munsi ngo yayigurisha amadolari atari munsi y’igihumbi[akabakaba ibihumbi 900].

Ati “Ku mukobwa iriya kanzu yari yambaye ikoze mu mwenda wa ‘See through’[Iboneerana]. Ibikoresho kubibona mu Rwanda nabyo byarangoye, twese twashakaga gukora ikintu cyiza, nagombye kubikura i Dubai, namazeyo ibyumweru bitatu.”

Yavuze ko imikenyero abakobwa bambaye n’ikanzu y’umugeni, byose byavuye i Dubai.

Ati “Twagerageje mu bikoresho biboneka inaha tukabona bitavamo neza tugenda duhindura kugira ngo ibikoresho bijyanye n’ikanzu dushaka.”

Ikoti rya Humble Jizzo ryihagazeho ku mafaranga bitewe n’uburyo ryadozwemo ndetse hakiyongeraho ibikoresho bihenze baguze hanze kugira ngo rigire umwihariko. Uwamahoro uyobora inzu yadoze iri koti avuga ko rihagaze amadolari 1,500[asaga miliyoni n’ibihumbi 200].

Ati “Navuga ko nk’irya kositimu ya Humble, umbwiye ngo nyikore nyigurishe naca igihumbi na Magana atanu y’amadolari, ariko bibaye ngombwa ko nkora nyinshi byahinduka, bishobora kujya munsi y’aho. Kimwe n’ikanzu y’umugeni ntabwo yajya munsi y’igihumbi cy’amadolari, ariko kubera ko habaho ikintu cyo gukora design ya mbere, uko ugenda ukora ibindi bisa nayo igiciro kigenda kigabanuka.”

Humble Jizzo na Amy Blauman, basezeranye ku wa 24 Ugushyingo 2018; babanje gukora imihango ya Kinyarwanda bakurikizaho guhamya isezerano imbere y’Imana.

Ikanzu Amy Blauman yari yambaye umwenda yadozwemo waguriwe i Dubai ngo igiye ku isoko yagurishwa ibihumbi magana cyenda by’amafaranga y’u Rwanda

Ikote Humble Jizzo yari yambaye ryari rikozwe muburyo bwihariye baryometseho igitenge cyaguzwe muri Ghana rihagaze asaga miliyoni n’ibihumbi 200 rwf
Twitter
WhatsApp
FbMessenger