Imikino

Agaciro Championship: APR FC yatsinze Police FC

Mu gikombe cy’Agaciro Football Championship cy’uyu mwaka wa 2017 , ikipe ya APR FC yatsinze Police FC ibitego 3-1 iyirusha cyane ndetse.

Ni mu mukino wo muriri rushanwa wabanje w’umunsi wa kabiri wabereye ku stade Amahoro i Remera, watangiye ku isaha ya cyenda z’amanywa.

Mbere y’uko umukino utangira habanje kubaho igihe cyo kwibuka Evariste Mutuyimana wari umunyezamu w’ikipe ya Rayon sports uherutse kwitaba Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira kuwa 12 Nzeri 2017 azize urupfu rutunguranye.

Ikipe ya APR FC yatangaiye umukino yataka ndetse ku munota wa 11 Djihad Bizimana ahita yinjiza igitego cya mbere cy’iyi kipe. Ikipe zose zikomeza gusatirana gusa umukino uza kurangira nta gihindutse.

Ku munota wa 56 ikipe ya APR FC yongeye gutsinda igitego cya kabiri ibifashijwemo na Hakizimana Muhadjili. Ku munota wa   65 Police FC yabonye igitego cyatsinzwe na Isae Songa wari uje mu kibuga asimbura.

Mu minota y’inyongera ikipe ya APR FC yaje gutungura Police iyitsinda igitego cya gatatu cyaje gishimangira intsinzi y’iyi kipe ikomeje kwitwara neza. iki gitego cyatsinzwe na  Amran.

Mbere y'umukino Police FC yabanje kwiragiza Imana.
Ikipe ya Police FC
APR FC yishimira igitego cya gatatu babonye mu minota y'inyongera.
Ikipe ya APR FC

AMAFOTO: UMUSEKE

Twitter
WhatsApp
FbMessenger