AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Afrobasket: Mali yisubije igikombe cya Afurika, u Rwanda ruba urwa gatandatu

Ikipe y’igihugu ya Mali y’abatarengeje imyaka 16, yisubije igikombe cya Afurika itsinze Misiri ku mukino wa nyuma, ikipe y’u Rwanda yo irangiza ku mwanya wa gatandatu nyuma yo gutsindwa na Uganda.

Iri rushanwa ryari rihuriwemo n’ibihugu birindwi biturutse mu bice bitandukanye by’umugabane wa Afurika, ryaberaga mu Rwanda kuva ku wa 28 Nyakanga.

Ikipe ya Mali ifite irushanwa riheruka, yisubije iry’uyu mwaka nyuma yo gutsinda Misiri ku mukino wa nyuma ku manota 84 kuri 48. Ni umukino wa kabiri Mali yari itsinzemo Misiri muri iri rushanwa, dore ko bari bahuriye mu tsinda nanone ikayitsinda ku manota 88 kuri 57.

Agace ka mbere ku mukino wa nyuma wakinwe nimugoroba karangiye Mali iri imbere n’amanota 21 kuri 14 ya Misiri, aka kabiri ikegukana ku manota 25 kuri arindwi, aka gatatu nanone Mali ikegukana ku manota 21 kuri 12 mbere y’uko Misiri yegukana aka nyuma ku manota 16 kuri 15 ya Mali.

Muri uyu mukino, Mariam Coulibaly ni we wigaragaje kurusha abandi dore ko yatsinze amanota 30 yonyine. Uyu mukobwa kandi ni na we watowe nk’umukinnyi witwaye neza muri iyi mikino.

Muri rusange Mali yegukanye iki gikombe bigaragara ko yari iri hejuru cyane ugereranyije n’amakipe yose yitabiriye iki gikombe cya Afurika.

Mu yindi mikino yabaye, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasoje ku mwanya wa gatandatu, nyuma yo gutsindwa na Uganda amanota 66 kuri 51 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatanu.

Ni mu gihe ikipe ya Angola yo yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Mozambique amanota 67 kuri 59.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger