Amakuru ashushyeUbukungu

Yahereye kuri 200 Rwf none afite uruganda rukora Divayi

Uwamaliya Assoumpta w’imyaka 27, kurubu ni umwe baherwe  nyuma kwihangira umurimo agashinga uruganda rukora Divayi mu gihingwa cya beterave. Atuye mu ntara y’iburengerazuba,akarere ka Rubavu mu gace ka  Mahoko. 

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa RBA uyu mukobwa yatangaje ko nyuma yo gusoza amashuri ye ya kaminuza akabura akazi yahisemo gushaka ikintu cyamuteza imbere , kubera kubura ubushobozi bwo kuba yahita atangiza uruganda yisunze ikimina maze atangira kujya atanga amafaranga 200 buri cyumweru.

Ibi bintu byatumye afunguka amaso ndetse bimubera umuyoboro wo kugera ku bukire dore ko nyuma yo kujya muricyo kimina yaje kwaka inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 20 akaza gutangiza uruganda rukora Divayi ikorwa mu gihingwa cya beterave.

Uyu mukobwa yemeza ko n’ubwo yatangiye mu kimina atanga amafaranga 200 y’umwanya umwe, kurubu afite ubushobozi bwo gutanga imyanya 40 [ahwanye n’ibihumbi umunani].

Assoumpta yatangiye yenga ijerekani imwe ya Divayi ariko  ubu ageze ku bushobozi bwo kwenga litiro magana atandatu mu gihe cy’iminsi itanu gusa.

Mu gihe cy’umwaka umwe amaze yihangiye umurimo, muri Santere [Centre] ya Mahoko uyu mukobwa atuyemo afatwa nk’umwe mu baherwe kuko afite umutungo ubarirwa mu mfaranga y’u Rwanda miliyoni 22, akaba afite imodoka imufasha kugeza iyi divayi ku bakiriya ndetse no kuba yajya aho ashaka hose akaba afite  n’inzu.

Benshi mu batuye aka gace Assoumpta aherereyemo bamuvuga imyato bemeza ko hari byinshi bungutse nko guhabwa akazi bakabasha kwiteza imbere mu miryango no kwitangira ubwishingiza mu bwivuza.

Inkumi zirangije amashuri yisumbuye ndetse n’abagore bo muri aka gace ka Mahoko birahira uyu mukobwa kubera iterambere amaze kubagezaho rigaragarira buri wese.

Kurubu Assoumpta afite abakozi bagera ku 8 akoresha mu kazi ke ka buri munsi ndetse n’abandi banyakabyizi akoresha rimwe na rimwe, afite n’umwana utishoboye arera akamumenyera buri kimwe.

Agira inama urubyiruko rusoza amashuri yaba ayisumbuye ndetse na za kaminuza rugataka ruvuga ko rwabuze akazi , gukura amaboko mu mifuka rugakora kuko hari amahirwe menshi yo kubyazwa umusaruro batiriwe bajya kugondoza leta bayisaba akazi.

Ati”Inama nagira urubyiruko ni uko bakura amaboko mu mufuka bagakora , kuko buri mwaka mu mashuri atandukanye hasohoka abantu benshi cyane, akazi nta handi bazagakura nkuko umuyobozi wacu ahora abivuga bagomba gufunguka amaso bakihangira umurimo. cyane ko mu Rwanda dufite amahirwe dufite ibigo bitandukanye biduha inkunga ,bashobora kugana BDF ikabaha inguzanyo ku nyungu yo hasi cyane ubundi bakiteza imbere.”

Assoumpta kurubu avuga ko agiye kwagura  ibikorwa bye agatangira gukora Divayi ikomoka ku bitoki ndetse ubu yatangiye gukora iva mu nanasi, afite intego y’uko litiro 600 yenga buri cyumweru yajya zenga buri munsi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger