AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Afghanistan: Abasirikare barenga 1,000 ba Leta bahunze nyuma y’imirwano yabahuje n’Abataliban

Nyuma imirwano ikomeye yashyamiranyije ingabo za Afghanistan n’umutwe wabarwanyi w’abataliban , ubugira gatatu ingabo za Leta zahungiye mu gihugu cy’abaturanyi gukiza amagara yazo.

Ibikubiye mu itangazo ry’urwego rw’abarinda umupaka wa Tajikistan rivuga ko hakurya y’umupaka urugomo rwiyongereye muri Afghanistan ndetse mu byumweru bike bishize aba Taliban bakomeje kwigarurira ibice byinshi, by’umwihariko mu majyaruguru y’iki gihugu.

Ibingibi bibaye mu gihe ingabo z’Amerika, Ubwongereza n’ingabo z’ibindi bihugu by’inshuti ziri kuva muri icyo gihugu nyuma y’imyaka 20 zari zihamaze.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko kuba ingabo z’ibihugu by’amahanga ziri kuva muri kiriya gihugu biri gutiza umuringa intagondwa z’abataliban basaba ko izo ngabo zahaguma kugeza ikibazo gikemutse.

Kuri ubu hari impungenge zuko igisirikare cya Afghanistan, cyitezweho gusimbura izo ngabo z’amahanga mu gucunga umutekano, kizasenyuka ngo kuko kitihagije muri ibi bikorwa.

Iyi ni inshuro ya gatatu abasirikare ba Afghanistan bahungiye muri Tajikistan mu minsi itatu ishize, ndetse ni n’inshuro ya gatanu bahunze mu gihe cy’ibyumweru bibiri bishize. Bose hamwe, abasirikare hafi 1,600 ni bo bamaze kwambuka umupaka.

Nyamara amasezerano n’aba Taliban, Amerika n’inshuti zayo zo mu muryango w’ubwirinzi w’ibihugu by’i Burayi n’Amerika (NATO/OTAN) bemeranyijwe gucyura ingabo zose, intagondwa z’aba Taliban na zo zemera ko zitazatuma hari umutwe n’umwe w’amatwara y’ubuhezanguni ukorera mu turere izo ngabo zagenzuraga.

Gusa Taliban ntabwo bemeye guhagarika kurwanya ingabo za Afghanistan, none ubu amakuru avuga ko bagenzura kimwe cya gatatu cy’iki gihugu.

Intara za Badakhshan na Takhar, zihana imbibi na Tajikistan, aba Taliban baziteyemo intambwe yihuse.

Ku wa mbere, umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru wo muri Afghanistan yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:

“Aba Taliban baciye imihanda yose kandi aba basirikare nta handi hantu bari bafite ho kujya uretse kwambuka umupaka”.

Zabihullah Atiq, umudepite uturuka mu ntara ya Badakhshan, yavuze ko abo basirikare banyuze mu nzira zitandukanye bahunga.

Abarinda umupaka wa Tajikistan bavuze ko abasirikare ba Afghanistan barimo guhabwa aho kuba ndetse n’ibiribwa, ariko nta yandi makuru yatanzwe.


By: Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger