AmakuruImikino

AFCON: Uganda yageze muri 1/8, Zimbabwe isezererwa nyuma yo kwandagazwa na DR Congo

Ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes yageze muri 1/8 cy’irangiza cy’imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika ikomeje kubera mu Misiri, mu gihe The Warriors ya Zimbabwe yasezerewe nyuma yo kunyagirwa na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 4-0.

Hari mu mikino isoza itsinda A yakinwe mu ijoro ryakeye.

Uganda Cranes yarangije ari iya kabiri mu tsinda A, nyuma yo gutsindwa na Misiri ibitego bibiri ku busa, mu mukino wa nyuma w’itsinda. Igitego cya mbere cya Misiri cyatsinzwe na Mohamed Salah kuri Coup-Franc yo ku munota wa 36 w’umukino, mbere y’uko myugariro Ahmed Elmohammady atsinda icya kabiri mbere gato y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira.

Muri rusange Abagande bagerageje gukina neza igice cya mbere cy’umukino, banabona uburyo bwinshi binyuze ku basore nka Emmanuel Okwi, Allan Kyambadde, Khalid Aucho na Lumala Abdu; gusa bakagorwa cyane n’umuzamu wa Misiri, Mohamed Elshenawy.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Abagande bagerageje ibishoboka byose ngo babe bagabanya umwenda, gusa umunyezamu wa Misiri utaratsindwa igitego na kimwe muri CAN y’uyu mwaka akomeza kuba ibamba. Farouk Miya yakabaye yatsindiye Uganda igitego ku munota wa 55 w’umukino, gusa arekuye ishoti umupira uca hanze gato y’izamu.

Ku rundi ruhande Mohamed Salah na we yashoboraga gutsindira Misiri igitego cya gatatu nyuma yo gusigarana n’umuzamu Denis Onyango bonyine, gusa umupira awuteye ukurwamo n’uyu muzamu ukinira Mamelodi Sundowns.

Mu wundi mukino wo muri iri tsinda, Zimbabwe yasezerewe nyuma yo kunyagirwa na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 4-0. Ibitego bya Jonathan Bolingi, Cedrick Bakambu watsinzemo bibiri na Assombalonga watsinze icya kane, ni byo byahaye Congo Kinshasa amahirwe yo kugera muri 1/8 nk’ikipe yatsinzwe neza.

Muri rusange Misiri yasoje iyoboye iri tsinda n’amanota 9, Uganda Cranes ku mwanya wa kabiri n’amanota ane, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku wa gatatu n’amanota atatu, mu gihe Zimbabwe yarangije ari iya nyuma n’inota rimwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger