AmakuruImikino

AFCON: Nigeria yatsinze u Burundi yiyushye akuya, Uganda yihaniza Congo Kinshasa

Ku munsi wa kabiri w’imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu gikomeje kubera mu gihugu cya Misiri, ikipe y’igihugu ya Nigeria Super Eagles yatsinze Abarundi igitego 1-0, mu gihe Imisambi ya Uganda yatsinze Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 2-0.

Byasabye kwiyuha akuya, kugira ngo Kagoma za Nigeria zikure amanota atatu ku ntamba mu rugamba z’u Burundi. Aya makipe yombi yari yahuriye mu mukino w’itsinda B. Abarundi bakinaga umukino wa mbere mu mateka y’igikombe cya Afurika, mu gihe Nigeria bari bahanganye yari yitabiriye CAN ku ncuro ya 17.

Igitego cyo ku munota wa 75 w’umukino cyatsinzwe na Odion Ighalo ni cyo cyahesheje Nigeria amanota atatu. Ni ku mupira yari ahawe n’agatsitsino na Olaoluwa Aina.

Muri rusange amakipe yombi yakinnye umukino mwiza, yemwe anabona uburyo bukomeye bw’ibitego gusa abazamu ku mpande zombi bakora akazi gakomeye.

Nko ku munota wa 13 w’umukino, Ebere Onuachu yateye umupira ukomeye cyane n’umutwe ariko umupira ukurwamo n’umuzamu Jonathan Nahimana. Nyuma y’umunota imwe, Amissi Cedrick yarekuye umuzinga w’ishoti birangira umuzamu Daniel Akpeyi atabaye Nigeria.

Abarundi bongeye kubona ubundi buryo bukomeye ku munota wa 36 w’uukino, ubwo  Nsabiyumva Frederick yateraga n’umutwe umupira ukomeye cyane gusa bikarangira ugaruwe n’umutambiko w’izamu.

Mu gice cya kabiri cy’umukino na bwo amakipe yombi yakomeje gusatirana, gusa birangira Nigeria ari yo ibyungukiyemo.

Gernot Rohr utoza Nigeria yemeje ko bakinnye n’ikipe ikomeye kandi itaratsinzwe mu majonjora, yongeraho ko akuriye ingofero Abarundi.

Mugenzi we Olivier Niyungeko utoza Abarundi we, yavuze ko yumva abakinnyi be bagerageje bijyanye n’uko wari umukino wa mbere bakinnye mu mateka y’igikombe cya Afurika.

Ati” Twabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda ariko ntibyakunda. Mu mikino itaha tuzagerageza gukorana na ba rutahizamu bacu, dukemure ikibazo cyo kwinjiza”.

Mu wundi mukino wo mu tsinda B wabaye, ikipe y’igihugu ya Guinee Conakry yanganyije na Madagascar ibitego 2-2. Guinea Conakry yatsindiwe na Sorry Kaba cyo kimwe na Francois Kamano, Madagascar yo itsindirwa na Anicet Abel cyo kimwe na Carolous Adriamatsinoro.

Umukino w’itsinda A wari wahuje Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, warangiye Abagande batsinze ibitego 2-0. Igitego cya mbere cyatsinzwe n’umutwe na Patrick Kadou, Emmanuel Okwi atsinda icya kabiri na we n’umutwe. Ni ku mipira aba basore bombi bari baherejwe na Farouk Miya.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger