AmakuruImikino

AFCON: Afurika y’Epfo yasezereye Misiri igera muri 1/4 cy’irangiza

Ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo Bafana Bafana, yatunguranye igera muri 1/4 cy’irangiza mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika, nyuma yo gutsinda Misiri yakiriye iyi mikino igitego kimwe ku busa.

Igitego cyo ku munota wa 85 w’umukino cya Thembinkosi Lorch ni cyo cyafashije Afurika y’Epfo gusezerera Misiri yakiniraga imbere y’ibihumbi by’abafana bayo bari buzuye Stade Olympique y’i Cairo.

Ni umukino muri rusange wari ufunguye ku mpande zombi, ari na ko amakipe yombi agenda abona uburyo bukomeye. Nko mu gice cya mbere cy’umukino, Tau Percy yateye Coup-Franc yashoboraga kuvamo igitego, gusa umupira ushyirwa muri koruneri n’umuzamu Mohamed Elshenawy.

Mahmoud Ahmed Ibrahim Hassan ‘Trezeguet’ na we yabonye uburyo bukomeye cyane imbere y’izamu rya Afurika y’Epfo ku mupira yari acomekewe ari wenyine imbere y’izamu, gusa arekuye ishoti umupira ufatwa n’umuzamu wa Afurika y’Epfo.

Ni na ko byagendekeye Lorch mu gice cya kabiri ubwo yahabwaga umupira imbere y’izamu rya Misiri, gusa umupira ufatwa n’umuzamu Elshenawy.

Mu wundi mukino wa 1/8 cy’irangiza, ikipe y’igihugu ya Nigeria Super Eagles na yo yageze muri 1/4 cy’irangiza, nyuma yo gusezerera Cameroon ifite igikombe giheruka ku bitego 3-2.

Ibitego bibiri bya Odion Ighalo na kimwe cya Alex Iwobi ni cyo cyafashije kagoma za Nigeria kugera muri 1/4 cy’irangiza cy’igikombe cya Afurika. Ibitego bya Cameroon byo byatsinzwe na Stephane Behoken ku munota wa 41 w’umukino, mbere y’uko Clinton Njie atsinda icya kabiri ku munota wa 44 w’umukino.

Nigeria na Afurika y’Epfo ziyongereye kuri Benin na Senegal na zo zamaze gukatisha itike ya 1/4 cy’irangiza cy’igikombe cya Afurika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger