AmakuruAmakuru ashushye

ACF2019 : Perezida Kagame yashimangiye ko guhahirana aribyo bizatuma Afurika irushaho gutera imbere

Perezida Paul Kagame yavuze ko kugira ngo umugabane wa Afurika utere imbere ku rwego ibindi bice by’isi biriho, biwusaba kutongera gutakaza igihe ahubwo ugashyira hamwe.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika iri mu murongo mwiza nyuma y’amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika n’ayoroshya urujya n’uruza yasinyiwe i Kigali umwaka ushize.

Ibi yabitangarije mu kiganiro cyabanjirije ibindi mu nama y’abayobozi b’ibigo muri Afurika ACF2019 irimo kubera i Kigali, n’ inama nyafurika y’iminsi ibiri y’abayobozi b’ibigo (Africa CEO Forum),yavuze ko ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika aribyo bizatuma umugabane wa Afurika utera imbere.

Yagize ati “Duteraniye hano kugira ngo turebe uko twabyaza umusaruro aya masezerano y’isoko rusange rya Afurika.Twageze kuri uru rwego kubera ko Afurika yishyize hamwe,yunga ubumwe mu kugira intego zihamye.Uyu mwuka mwiza w’ubufatanya ushobora kuzadufasha kugera ku ntsinzi.
Ibigo bya rubanda ndetse n’ibyigenga bikwiriye gukorana kugira ngo bizamure uburezi n’amahugurwa afasha abakiri bato kugira ubumenyi mu bucuruzi,mu ikoranabuhanga no muri serivisi zitandukanye.”

Kagame yavuze ko nubwo ayo amasezerano agiye kujya mu bikorwa, akazi gakomeye nibwo gatangiye ngo abyazwe umusaruro uko bikwiriye.
Yavuze ko mbere na mbere politiki ikwiye kubigiramo uruhare, ibihugu bikoroherana kandi bigafashanya.

Ati “Icyo twakora cyose haba mu bijyanye n’ubukungu, umusaruro uvamo uba ufite aho uhuriye n’ubushake bwa politiki. Iyo politiki ari mbi, ikivamo cyose nacyo kiba kibi. Niyo mpamvu ubworoherane, gukorana n’imiyoborere ishingiye ku kubazwa ibyo ukora ari ingenzi. Dukeneye kumva ko byihutirwa kandi tukagira intego.”

Benshi mu bitabiriye iyi nama ni abayobozi b’ibigo bikomeye muri Afurika. Bitezweho gutanga umusanzu w’ibitekerezo n’ubushobzi ngo uwo mugabane ugere ku rwego rw’indi migabane mu iterambere.

Yitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Faure Gnassingbé wa Togo, Perezida wa Ethiopia Sahle-Work Zewde.

Perezida wa Africa CEO Forum, Amir Ben Yahmed, yasabye abikorera muri Afurika kugira intego n’umuhate ngo bagere ku iterambere abandi bagezeho.
Yavuze ko ari umwanya ngo bafatirane amasezerano ashyiraho isoko rusange bayabyaze umusaruro.

Ati “Ubukungu ni nka siporo, ni amarushanwa. Sosiyete zirarushanwa, ibihugu birarushanwa , imigabane ikarushanwa ariko hose kwiha intego, kwiyemeza no gukora cyane nibyo bituma ugera ku ntsinzi.”

Perezida Kagame yavuze ko isoko rusange rya Afurika rigomba kubyazwa umusaruro kugira ngo uyu mugabane utere imbere nk’indi
Africa CEO Forum iri kubera i Kigali yitabiriwe n’abayobozi b’ibigo barenga 1800 baturutse mu bice bitandukanye bya Afurika

Twitter
WhatsApp
FbMessenger