Amakuru ashushye

Abo kwa Rwigara bongeye kugezwa imbere y’urukiko, urubanza rwongera kwigizwa inyuma

Kuri uyu wa mbere tariki 09 Ukwakira 2017, Anne Rwigara, Diane Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara bongeye kugezwa imbere y’urukiko, baburana ku bijyanye n’ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Muri cyumba cy’urukiko rwa Nyarugenge hari hakubise huzuye ku buryo hitabajwe indangururamajwi, ndetse hari abashinjacyaha babiri.

Uwunganira aba baregwa Me Buhuru Pierre Celestin, yavuze ko atabonye dosiye y’ubushinjacyaha ngo yitegure urubanza. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ari ubushake buke yagize kuko byari byoroshye cyane kubona amakuru yerekeranye n’iyo myanzuro.

Kuri uyu munsi ubushinjacyaha bwasobanuye ibyaha byose uko ari bitatu abaregwa bashinjwa, biri mu butumwa bw’amajwi bwahererekanijwe ku rubuga rwa whatsapp , inyandiko Anne Rwigara yohereje ku kinyamakuru Jeune Afrique ndetse n’inyandiko z’imikono Diane Rwigara yagejeje muri Komisiyo y’amatora ashaka kwiyamamaza zaje kuvumvurwamo izirimo imikono y’abantu bapfuye ndetse n’indi mihimbano. Aha harimo ibyaha bahuriyeho n’ibyo bamwe muri bo bagiye bihariye.

Me Pierre Celestin Buhuru wunganira mu mategeko abaregwa yavuze ko atabisobanukiwe kuko Ubushinjacyaha butigeze bumuha ibimenyetso bishingirwaho mu kubashinja, ari nabyo yahereyeho asaba ko urubanza rwasubikwa mu gihe cy’iminsi itanu, akabanza agahabwa ibyo bimenyetso byose ndetse kopi ya dosiye ikubiyemo ibyo baregwa, hanyuma akabisesengura akamenya neza ibyo abakiriya be baregwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko butamuha ibyo bimenyetso byose kuko ibikubiyemo bikiri ibanga mu gihe kuburanisha mu mizi bitaratangira ahubwo ko yahabwa bimwe muri byo bitabangamira iperereza rigikomeje kandi ko yagera mu bushinjacyaha akerekwa ibyo bimenyetso ariko ntahabwe kopi ya dosiye, Me Pierre Celestin Buhuru nawe avuga ko yumva ibimenyetso byose bavuga nta kintu gikwiye kugirwa ibanga kirimo.

Adeline Rwigara yasabye urukiko ko we n’abana be bahabwa dosiye ikubiyemo ibyo baregwa kuko ntabyo bazi, Ubushinjacyaha buramunyomoza buvuga ko abeshya kuko babwiwe ibyo baregwa ndetse ibindi bakaba barabyumvise ndetse bakaba babizi neza kuko biri mu butumwa bohererezanije kuri whatsapp.

Urukiko rwahise rwanzura ko urubanza rusubikwa, rukazasubukurwa kuwa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2017, ari bwo bazaburana ibijyanye no kuba bakomeza gukurikiranwa bafunzwe cyangwa niba baburana bari hanze.

Uru rubanza rwatangiye kuwa 06 Ukwakira 2017, icyo gihe abaregwa bavuze ko ubunganira mu mategeko Me Buhuru Jean Pierre  adahari biba ngombwa ko rusubikwa rushyirwa uyu munsi, gusa nbwo rwongeye kwigizwa inyuma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger