AmakuruPolitiki

Abiyitaga abakozi ba Leta bakambura abantu batawe muri yombi

Ku wa kane tariki 16 Ugushyingo uyu mwaka Polisi y’u Rwanda yaburijemo ibikorwa by’ubwambuzi bushukana bw’amafaranga byakozwe n’abantu babiri biyitaga Abakozi b’Inzego za Leta.

Abakurikiranyweho ibi byaha ni Nibagwire Antoinette wafatiwe mu karere ka Gasabo na Iradukunda Eric wafatiwe mu ka Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu yavuze ko Nibagwire yafatiwe mu cyuho yiyita Umupolisikazi arimo gusaba amafaranga abafite impushya zo gutwara ibinyabiziga zataye agaciro bo mu kagari ka Kabuga ya mbere, mu murenge wa Rusororo abizeza ko azazongera agaciro.

Yavuze ko ubwo uyu mugore yafatirwaga mu kagari ka Kabuga ya mbere, mu murenge wa Rusororo yasanganywe Impushya zo gutwara ibinyabiziga z’abantu barindwi batandukanye zataye agaciro zirimo esheshatu z’agateganyo na rumwe rwa burundu rw’urwego rwa B (Kategori B).

SP Hitayezu yakomeje atangaza ko Iradukunda we yafatiwe mu kagari ka Gako, mu murenge wa Masaka  ahagana saa yine z’ijoro arimo aha amabwiriza abafite utubare muri ako gace ngo badukinge ababwira ko  barengeje amasaha yo gucuruza; nyamara amabwiriza y’inzego z’ibanze avuga ko isaha ntarengwa yo gukinga utubare ari saa tanu z’ijoro.

Yagize ati,”Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko yakoze ibi yiyita Umukozi w’Umurenge wa Kicukiro ushinzwe urubyiruko. Ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abamukemanze ubwo yari amaze gutanga ayo mabwiriza mu tubare tubiri.”

Mu butumwa bwe, SP Hitayezu yagize ati, “Ba Rutemayeze nk’aba barahari. Ni byiza gushishoza kugira ngo hatagira ucuzwa utwe. Abiyitirira inzego zirimo iza Leta n’izikorera bagakora ibinyuranyije n’amategeko birimo kwambura abaturage amafaranga bakoresheje uburiganya bw’uburyo butandukanye bamenye ko bitazabahira; bazafatwa babiryozwe.”

 Iradukunda afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Masaka, naho Nibagwire akaba afungiwe ku ya Rusororo ,  iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba aba bombi hari abo bambuye amafaranga bakoresheje ubwo buriganya.

Ingingo ya 318 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivugako umuntu uhamwe n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu 3 kugeza ku myaka itanu 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger