Amakuru ashushyeUmuco

Abiyamamarizaga kuba Miss Rwanda 2018 bari mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi-AMAFOTO

Ni igikorwa batangiriye mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama ndetse na Nyamata  aho aba bakobwa bose 20 bahurije hamwe abatuye muri iyi mirenge bakubaka akarima k’igikoni bazateramo imboga zo kurya mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Mu gihe aba bakobwa 20 bose biyamamarizaga kuba Miss Rwanda 2018 ariko ikamba rigahabwa Iradukunda Liliane, bari bafite imishinga itandukanye ariko bagize umwihariko wo guhurira ku gikorwa cyo kurwanya imirire mibi mu gihugu cyose.

Iki gikorwa cyahurije hamwe aba bakobwa 20, cyabaye  mu gihe hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko.

Uku kurwanya imirire mibi  bazabikora bubakira abatishoboye ndetse n’abafite intege nkeya uturima tw’igikoni tugezweho banigisha ibijyanye n’imirire myiza aho bazifashisha na bamwe mu nzobere muri byo ndetse no kwigisha ku bijyanye no kuboneza urubyaro ari nayo mpanvu kenshi ikunda gutera ibibazo byinshi muri sosiyete y’u Rwanda harimo n’iyi mirire mibi itera abana kugwingira.

 

Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane yari yajyanye na bagenzi be
Uko bari 20 mu mwiherero

Bari bari kumwe nurubyiruko

Bubatse akarima k’igikoni

Uyu musaza bamuhaye igisoro cyo kujya akina

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger