Iyobokamana

Abiyahuzi bateze igisasu mu rusengero abantu icyenda bahasiga ubuzima

Abiyahuzi bateze ibisasu mu nsengero eshatu ziherereye mu mujyi wa kabiri munini mu gihugu cya Indoneziya maze abantu icyenda bahasiga ubuzima mu gihe abandi bakomeretse.

Ibi bitero byabereye mu mujyi wa Surabaya, uyu mujyi ni wo wa kabiri munini muri iki gihugu gituwe n’umubare munini w’Abayisilamu. Nkuko Polisi yo muri iki gihugu yabitangarije BBC dukesha iyi nkuru, ibi bitero byabereye mu nsengero eshatu zitandukanye muri uyu mujyi , imibare ikaba ivuga ko abantu icyenda bahise bitaba Imana naho abandi benshi bagakomeraka.

Ibi bisasu byaturitse ku isaha ya saa Moya n’iminota mirongo itatu ku isaha yo muri Indoneziya kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Gicurasi 2018. Nubwo nta mutwe wari wigamba iki gitero, abashinzwe iperereza muri iki gihugu barakeka ko ari agatsiko k’Abayisilamu kibumbiye mu mutwe wa emaah Ansharut Daulah kaba kihishe inyuma y’ibi bitero.

Ibi bitero bibaye nyuma y’iminsi mike nanone hishwe abapolisi batanu bari bacunze umutekano w’imfungwa z’Abayisilamu zari zifungiwe kuri gereza iherereye mu murwa mukuru w’iki gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger