AmakuruImyidagaduroUmuco

Abifuza guhatanira ikamba rya Miss Rwanda bahawe rugari banabwirwa ibisabwa nuko biyandikisha

Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa  rya Miss Rwanda bashyize hanze itangazo rikangurira abakobwa bose babanyarwandakazi bifuza guhatanira iri kamba bujuje ibisabwa gutangira kwiyandikisha ndetse banabwirwa ibisabwa.

Byose bikubiye mu itangazo Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa yashyize hanze rivuga ko inejejwe no gutangaza ko icyiciro cy’irushanwa rya Miss Rwanda cya 2019 kigiye gutangira ndetse kwiyandikisha bigatangira mu minsi ya vuba.

Iri tangazo rivuga ko  kuva iri rushanwa ryatangira mu 2009 hatorwaga Miss Rwanda hagendewe ku bintu bitatu , ubwiza, umuco n’ubwenge , n’ubu ngo ntacyahindutse uretseko bagiye kubiteza imberekurushaho.

Rwanda Inspiration Back Up ikomeza ivuga ko icyo iba ishyize imbere mu itegurwa ry’irushanwa ari uguteza imbere umwana w’umukobwa no kumuha umwanya akamenyekanisha ubushobozi bwe mu bumenyi no mu kugaragaza umuco.

Kwiyandikisha muri iri rushanwa ryo gushaka umukobwa uzaba Miss Rwanda 2019 agasimbura Miss Iradukunda Liliane ufite ikamba rya 2018,  bizatangira tariki ya 23 Ugushyingo 2018.

Ibisabwa ni uko umukobwa wemerewe kwiyandikisha agomba kuba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda, ari hagati y’imyaka 18-24, arangije amashuri yisumbuye, avuga neza Ikinyarwanda ndetse n’urundi rurimi mpuzamahanga nk’Igifaransa cyangwa Icyongereza, atari munsi y’uburebure bwa metero 1.70.

Hari kandi kuba ari mu kigereranyo cy’uko umuntu areshya akurikije ibiro bye cya 18.5-24.9, yiteguye kuguma mu Rwanda mu gihe cy’umwaka mu gihe yambitswe iri kamba, atarashatse umugabo nta n’umwana yabyaye, akaba yiteguye guhagararira u Rwanda aho bibaye ngombwa no gukurikiza amategeko y’irushanwa.

Kwiyandikisha kubabona bujuje ibisabwa biratangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ugushyingo banyuze ku rubuga rwa Miss Rwanda. Wabikora ukanze hano 

Itangazo rikangurira abakobwa bujuje ibisabwa kwiyandikisha
Twitter
WhatsApp
FbMessenger