Imyidagaduro

Abifotoza bambaye amakoma bakomeje kwiyongera, irebere amafoto uko abandi biyerekanye

Aya mafoto agaragaza umuco gakondo , yagiye hanze ubwo abasore bari mu irushanwa  rya rudasumbwa wa Afurika biyerekanaga mu myambaro gakondo iranga ibihugu byabo bahagarariye mu iruhanwa riri kubera muri Nigeriya.

Nubwo abakobwa bahagararira u Rwanda mu marushanwa nkaya y’ubwiza atandukanye bakunze kutavugwaho rumwe kubera imyambaro bambara, muri rudasumbwa w’afurika umunyarwanda Ntabanganyimana Jean De Dieu , yiyerekanye yambaye umwambaro w’umushanana usanzwe  umenyerewe mu myambaro y’umuco nyarwanda .

Abandi bagiye biyerekana bitewe na buri wese igihugu akomokamo, uwo muri Eritrea we  yiyerekanye yambaye umwenda utwikiriye ku myanya ye y’ibanga gusa.

Iri rushanwa riteganijwe gusozwa kuwa 02 Ukuboza 2017, aho hazamenyakana umusore uhiga abandi mu buranga muri Afurika akazaba afite n’ibiro azajya akoreramo mu gihugu cya Nigeria.

Ubanza yarabikopeye kuri Odda Paccy
Uyu niwe uhagarariye u Rwanda
Ni abasore bibigango , uzahiga abandi azajya gukorera mu biro muri Nigeriya
Ntabwo aya marushanwa ari kubera muri Hoteli nkandi yose abakobwa bitabira , reba iyo nzu yifotorejeho
Urabona bihuriye hehe no kwambara ikoma?

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger