AmakuruImikino

Abazazifura Umukino wa Côte d’Ivoire n’Amavubi bamenyekanye

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru hano ku mugabane wa Afurika CAF, yamaze guha abasifuzi bakomoka mu gihugu cya Eritrea inshingano zo kuzayobora umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika; Amavubi y’u Rwanda azahuriramo n’Inzovu za Côte d’Ivoire.

Uyu mukino uzaba ari wo wa nyuma usoza itsinda H Amavubi ahuriyemo n’ibihugu bya Guinee Conakry, Côte d’Ivoire na Repubulika ya Centrafrica. Uzabera i Abidjan muri Côte d’Ivoire ku wa gatandatu w’icyumweru gitaha.

Abasifuzi bazawuyobora barimo Tsegas Mogos Mogos uzaba ari hagati mu kibuga. Azaba yungirijwe na bagenzi be barimo Tesfagiorghis, Michael Habte Bereket; cyo kimwe na Yonas Zekarias uzaba ari umusifuzi wa kane.

Komiseri w’uyu mukino azaba ari M’volou Mangolio ukomoka mu gihugu cya Gabon.

Amavubi ya nyuma mu tsinda H n’amanota abiri nta cyo akirwanira kuko Cote d’Ivoire na Guinee Conakry zamaze kubona itike y’igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Magingo aya ikipe y’u Rwanda iyobowe n’umutoza Mashami Vincent ikomeje imyiteguro y’uyu mukino, mbere yo guhaguruka i Kigali ku wa kane yerekeza muri Cote d’Ivoire.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger