Amakuru ashushye

Abazahagararira u Rwanda muri Godfather East Africa bamenyekanye

Abategura irushanwa rya Godfather East Africa bamaze gutangaza urutonde takuka rw’abantu batandatu bazahagararira u Rwanda muri aya marushanwa.

Ku ya 10 Mutarama 2018 nibwo hano i Kigali mu Rwanda hari habaye amajonjora y’ibanze aho hatoranyijwe abagera ku   10, aba bashyiriweho icyiciro cyo gutorwa binyuze kuri interineti ari naho havuye 6 bazajya mu ijonjora rya nyuma muri Kenya. Abo icumi bari bari guhatana ni Sandra Teta, Vanessa Uwase, Sissi Ngamije, Gigi, Phil Peter, Jay Rwanda,Shiny, Carol Duran, Steven Rurangirwa na Sdney.

Abemejwe rero bazahagararira u Rwanda muri iri jonjora rya nyuma rigiye kubera muri Kenya ni batandatu bagizwe na Vanessa Uwase, Jay Rwanda, Sissi Ngamije, Teta Sandra, Gigi Mugisha, Chiny Abdula.

Godfather iyi ni gahunda yo guhuriza hamwe abanyamideli baturutse mu bihugu bitandukanye bya East Africa aho buri munyamideli ku giti cye agomba kugaragaza umwihariko we n’udushya afite mu kwerekana imideli no guhanga udushya dutandukanye.

Mu bihugu bigize East African Community,hatumiwemo  u Rwanda, Uganda,Kenya na Tanzania mugihe  u Burudi na Sudan y’Epfo bitatumiwe kugira ngo nabyo bibe byabasha kugira abanyamideli babihagararira muri iri rushanwa rizabera mugihugu cya Kenya. Gusa ariko umwaka utaha bazavugurura maze Uburundi na Sudan y’Epfo nabo bazabashe kubatumira.

Kugirango hakirwe abagomba kwitabira iri rushanwa, hatanzwe amatangazo abumva bafite ubushobozi bwo kuryitabira no kwigaragaza bariyandikisha binyuze mu mabaruwa nyuma yaho bakaza guhamagarwa ndetse bakabazwa ibibazo bigeye bitandukanye.

Abo ni abo muri Kenya
Abo muri Tanzania

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger