AmakuruAmakuru ashushye

Abayobozi bashya ba RDF bashyikirijwe ibiro n’abo basimbuye (+Amafoto)

Mu ijoro ryakeye ku kicaro cya Minisiteri y’ingabo giherereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, habereye umuhano w’ihererekanyabubasha hagati y’abayobozi bashya b’igisirikare cy’u Rwanda RDF n’abahawe inshingano zo kunasimbura.

Uyu muhango w’ihererekanyabubasha wabaye hagati ya Gen. Patrick Nyamvumba wari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda na Gen. Jean Bosco Kazura wamusimbuye, cyo kimwe na Gen. Fred Ibingira waherejwe ububasha na Lt Gen. Jean Jacques Musemakweli yasimbuye ku bugaba bw’inkeragutabara.

Mu ijambo rye, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda ucyuye igihe Gen. Patrick Nyamvumba, yashimiye perezida wa Repubulika wamugiriye ikizere cyo kuyobora ingabo z’u Rwanda nka rumwe mu nzego zikomeye mu gihugu.

Ati” Dufatanyije hari byinshi twagezeho, gusa hari byinshi bigikenewe gukora kugira ngo igisirikare cyacu kigere ku rwego twifuza. Ndizera ko muzasohoza ubutumwa bwanyu neza, bijyanye n’uko ikipe mugiye gukorana ikomeye. Ndifuriza ibyiza mwebwe ubuyobozi na RDF yose muri rusange.”

Gen. Kazura wagizwe umugaba mushya w’ingabo z’u Rwanda, we yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamugiriye ikizere cyo kuyobora RDF, rumwe mu nzego zikomeye haba imbere mu gihugundetse no ku ruhando mpuzamahanga.

Yanashimiye umugaba mukuru ucyuye igihe ku kuba yarabaye intangarugero mu kuyobora RDF, ari na cyo cyatumye igera ku rwego rwiza iriho magingo aya.

Gen. Patrick Nyamvumba wari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, yahinduriwe inshingano na nyakubahwa Perezida wa Repubulika amugira Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu.

 

Amafoto: @RDF

Twitter
WhatsApp
FbMessenger