AmakuruMu mashushoUtuntu Nutundi

Abavugira kuri telefone batwaye ibinyabiziga bararye bari menge.

Nyuma yuko ibihano ku bantu bagenda bavugira kuri telefone kandi batwaye ibinyabiziga byongerewe, abashoferi barasabwa kwitwararika, bakirinda kuvugira kuri telefone batwaye kuko byongera ibyago byo gukora impanuka.

Ni kenshi usanga abashoferi b’imodoka na moto, badatinya gutwara ibyo binyabiziga, banavugira kuri telefone. Nubo byari bisanzwe bizwi ko iyo ufashwe n’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, urimo kuvugira kuri telefone kandi utwaye ikinyabiziga, ucibwa amande, kuri ubu ayo mande agiye kwikuba incuro 10 nkuko byatangajwe n’ umuvugizi wa Polisi urwego rushinzwe trafic, SSPT JMV Ndushabandi.

Ubusanzwe kuvugira kuri terefone utwaye imodoka byari amande angana n’ibihumbi icumi (10.000Frw), ariko itegeko niritangira kubahirizwa, bizajya ku mafaranga ibihumbi ijana (100.000Frw). Ikindi nuko na ecouteurs ndetse na bluetooth bitemewe kubyitabiraho utwaye ikinyabiziga.

Source: Kigalitoday.com

Twitter
WhatsApp
FbMessenger