AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Abashoramari bo muri Misiri bagaragaje icyiza cyo gushora imari mu Rwanda

Ihuriro ry’abashoramari bo mu gihugu cya Misiri batangiye inama y’iminsi itatu mu Rwanda bari kumwe na bagenzi babo b’abacuruzi bo mu Rwanda bashinzwe gutumiza ibicuruzwa mu gihugu cya Misiri, batangaza ko bamenye amahirwe yo gushora imari mu Rwanda.

Iri huriro rigizwe n’abashoramari basaga 50 b’Abanyamisiri bahagarariye amasosiyete 16 aturutse mu bigo binini by’ubucuruzi byo mu gihugu cya Misiri.

Aba bacuruzi baraganira ku mahirwe n’icyakorwa mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Amb. Ahmed el Ansary uhagarariye igihugu cya Misiri mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru asanga ubufatanye bushingiye ku ishoramari n’ubucuruzi ari bimwe mu bizarushaho guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi cyane ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bifite ubukungu bukomeje kuzamuka ku kigero gishimishije.

Akomeza agira ati: “Kuba u Rwanda ari kimwe mu bihugu bifite ubukungu bukomeje kuzamuka ku rugero rwiza kuri uyu mugabane w’Afurika, ni zimwe mu mpamvu abanyenganda nk’aba bafite ibikorwa bikomeye by’ubucuruzi mu gihugu cya Misiri batangiye kugaragaza ubushake bwo kuza gushora imari yabo hano mu gihugu.

Kimwe nuko n’abikorera barimo abacuruzi bo mu Rwanda bashobora gutumiza cyangwa bakajya no gukorera mu Misiri, dore ko hari n’amahirwe arebana n’umuyoboro urebana no gutwara abantu w’indege ya Egypt Air yatangiye gukora ingendo zo mu kirere idahagarara iva Kigali ijya Cairo buri cyumweru, ni amahirwe abacuruzi babyaza umusaruro ibihugu byombi bigatera imbere”.

Umwe mu bacuruzi bakorera mu gace kahariwe inganda mu mujyi wa Cairo mu gihugu cya Misiri, Ahmed Kamel, avuga ko nyuma yo guhura no kugirana ibiganiro na bagenzi babo bari mu nzego z’abikorera bo mu Rwanda, bamenye amahirwe y’aho bashobora gushora imari yabo mu Rwanda, dore ko ngo hari ahantu heza ho gukorera hari umutekano, n’ibisabwa umushoramari gutangira ibikorwa bye bikaba biboneka mu gihe gito.

Umuyobozi w’urugaga rw’Abikorera mu Rwanda Ruzibiza Steven, avuga ko ihuriro ry’abashoramari bo mu Rwanda n’aba Misiri riziye igihe, cyane ko abo bashoramari bose ari abavandimwe bagomba gukorana bagateza imbere ubucuruzi.

Inama y’abashoramari b’ibihugu byombi ibaye nyuma y’igihe gito abaminisitiri bafite mu nshingano ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byabahurije mu mujyi wa Cairo mu Misiri, aho byibanze ku cyakorwa mu guteza imbere urwego rw’ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi Ansary Ahamed uhagarariye Misiri mu Rwanda (iburmoso) n’Umuyobozi mukuru wa PSF Ruzibiza Steven (Foto Gisubizo G)
Twitter
WhatsApp
FbMessenger