AmakuruAmakuru ashushye

Abashoferi batwara nabi mu Rwanda bafatiwe ikindi cyemezo gikomeye

Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye avuga ko harimo gutorwa itegeko ribuza abantu bagenda nabi mu mihanda gutwara ibinyabiziga ku buryo abashoferi bagiye kujya bamburwa burundu perimi zabo.

Ibi Ministiri Busingye yabitangaje mu gusoza ibiganiro byahuje Polisi y’Igihugu n’Itangazamakuru kuri uyu wa gatanu.

Avuga ko ingingo z’igitabo cy’amategeko ahana zikumira impanuka mu mihanda zongeye gusubirwamo kugira ngo abantu bari basanzwe bakora amakosa atandukanye bayacikeho burundu.

Ministiri Busingye avuga ko yageze ahitwa ku Gishushu mu mujyi wa Kigali, akabona abashoferi bacana amatara y’imodoka bageze ku mirongo y’umweru(zebracrossing) yemerera abagenzi kwambuka umuhanda, bituma afata icyemezo gikarishye.

Ati:”Umuntu agera kuri ’zebra crossing’ agakandagiza ikirenge mu muhanda agasubira inyuma, akongera gutyo gutyo,…wowe mushoferi uzarenga iyo mirongo rimwe bakureke, kabiri bakureke, gatatu bakwambure uruhushya burundu”.

“Tuzakubwira ngo rekera aho gutwara ubundi wowe ugure imodoka abandi bagutware, kuko twashyizeho itegeko ribuza abantu gutwara. Uzajya ufatwa rimwe bagukureho amanota, nubona usigaranye zero bafate uruhushya rwawe”.

Ministiri Busingye avuga ko guhindura amategeko afasha kurinda umutekano mu muhanda yabiganiriyeho n’inzego zitandukanye, bikaba bisigaje gutorwa n’Inteko ishinga amategeko. Polisi y’Igihugu ivuga ko mu mpera z’iki cyumweru yatangiye ubukangurambaga bwo gukumira impanuka zibera mu muhanda.

Ivuga ko muri uyu mwaka wa 2018 kuva mu kwezi kwa Mutarama kugera mu kwa Nzeri mu gihugu hose habaye impanuka 437 zikomerekeramo abantu 662.

Ibi byaha Polisi ivuga ko byatewe ahanini no kugenda abantu basinze, kwitabira kuri telefone umuntu atwaye ndetse no kwirengagiza nkana amategeko.

Abari bitabiriye iyi nama
Twitter
WhatsApp
FbMessenger