AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Abashinwa bashyize ishusho idasanzwe y’ingagi muri pariki y’ibirunga

Abashinwa babiri, Zhang XinYu n’umukunzi we Liang Hong bashyize muri  Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ishusho idasanzwe y’ingagi yakozwe hifashishijwe amatara 3000 akoresha imirasire y’izuba kuburyo iyo acanye ahita afata isura y’ingagi.

Zhang XinYu na Liang Hong  bombi  bafatanyije n’itsinda ry’abashinzwe kurinda iyi pariki bakoze ishusho y’ingagi ikikijwe n’amashami y’igiti cya Oliva bifashishije amatara ibihumbi bitatu akoresha imirasire y’izuba, bakora ishusho ku buso bwa metero kare 6400,  kuburyo iyo ayo matara acanye mugihe cya nijoro uhita ubona iyo shusho neza ikoze mu buryo butangaje.

Ibi ni bimwe mu bikorwa bikomeje kuza byoyongera muri pariki y’ibirunga nyuma yaho Ellen Degeneres nawe aherutse kuvuga ko agiye  gutangiza umushinga wo kubaka ikigo kizafasha mu bikorwa bya Dian Fossey Gorilla Fund bimaze imyaka 50 byo kwita ku ngagi n’ibikorwa byo kuzibungabunga . ibi byose biza bigamije kubungabunga Ingagi zo mu birunga ndetse no gushishikariza bamukerarugendo bava hirya no hino ku Isi gusura iyi Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Aba bashinwa bombi bazwi cyane ku rubuga rwa Youtube bitewe n’amashusho bashyiraho, Ku wa 2 Kamena 2018 nibwo  basuye Pariki y’igihuhu y’ibirunga mu Rwanda, babifashijwemo na guverinoma bakaba barakoze iki gikorwa kigamije gushishikariza isi kubungabunga ibidukikije no kurengera ingagi.

Ishusho bakoze ni uku imeze iyo icanye
Zhang XinYu na Liang Hong bakoze ishusho iri muri pariki y’ibirunga

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger