AmakuruAmakuru ashushye

Abasaga 150 baburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu

Impanuka y’Ubwato yahitanye abantu batatu , 33 bararokoka, abandi barenga 150 baburirwa irengero mu kiyaga cya Kivu.

Ubu bwato bwavaga Kituku muri Kivu y’Amajyaruguru bwerekeza muri Komine Mbinga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bwakoreye impanuka mu kiyaga cya Kivu kuri uyu wa Mbere taliki ya 15 Mata 2019.

Ibi byatangajwe na Radio Okapi ivuga ko abantu barenga 150 bari muri ubu bwato ntibaraboneka n’ibicuruzwa bwari buhetse byaburiwe irengero.

Ibitangazamakuru bitandukanye nka VOA , CNN Africa, AfricaNews cyatangaje ko iyi mpanuka y’ubu bwato yatumye abantu barenga 186 baburirwa irengero ndetse ngo ibicuruzwa bwari butwaye byarangiritse ibindi biburirwa irengero.

Abatangabuhamya batuye aho iyo mpanuka yabereye baganiriye na Radio Okapi  bavuze ko ubu bwato bwari butwaye abantu barenga 186 ndetse  n’umuyobozi wa Sosiyete Sivile muri Komine Mbinga, Bulimbi Delphine yemeje aya makuru.

“Ubwato bwari butwaye abantu basaga 186, aho twa turi Kasunyu, twahasanze 33 barokotse n’imirambo itatu. Twasabye inzego zishinzwe umutekano wo mu mazi gucunga ingendo zo mu kiyaga mu kwirinda ubwato batwara abarenze ubushobozi bwabwo.”

Perezida wa RDC,Felix Tshisekedi abinyujije k’urubuga rwa Twitter  ku munsi w’ejo yatangaje ko ubu bwato bwarohamye ndetse ngo abantu 150 babuze.

Yagize ati “Tubabajwe n’ubwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu kuwa 15 Mata 2019.Nihanganishije imiryango yabuze abayo ndetse niteguye guhangana na ba rushimusi b’amato.”

Intumwa ya Leta ya Congo  muri Kivu y’Amajyepfo,Vital Muhini yavuze ko icyateye kurohama k’ubu bwato kitaramenyekana n’abantu bahitanywe n’ubu bwato,ababuriwe irengero nabo ntibaramenyekana bityo bari kugerageza gushaka urutonde rw’abari baburimo.

Umuyobozi wa Sosiyete Sivile muri Komine Mbinga, Bulimbi Delphine yakomeje avuga ko iyo mpanuka yatewe ahanini n’uko ubwato bwari bupakiye cyane kandi no mu mazi harimo imiyaga ifite ubukana.

Reuters ivuga ko kubera ikibazo cy’ibikorwaremezo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bikiri hasi,abaturage benshi bahitamo gukoresha amato kugira ngo babashe gukora ingendo ndetse ngo aya mato nta mutekano uhagije aba afite ariyo mpamvu akunze gukora impanuka.

Abaturage bo muri Komine Mbinga yabereyemo impanuka bakomeje bikorwa byo gushakisha abantu bataraboneka.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger