AmakuruUtuntu Nutundi

Abarwaye COVID-19 batakaza ubushobozi bwo guhumurirwa no gutera akabariro

Kubera ko indwara ya COVID-19 yibasira ibice by’umubiri bifite aho bihurira n’amazuru, bamwe mu bayirwaye ikabazahaza ndetse bikaba ngombwa ko bongererwa umwuka, ubushakashatsi bwagaragaje ko hari abatakaza ubushobozi bwo guhumurirwa cyangwa kunukirwa.

Gutakaza ubushobozi bwo guhumuriza cyangwa kunukirwa abahanga babyita ‘anosmia’.

Umwarimu wigisha uko urwungano rwo guhumeka no guhumurirwa rukora witwa Dr Carl Philpott wo muri Kaminuza ya East Anglia yabwiye ikinyamakuru ‘Insider’ ko kugira ngo bariya bantu bazashobore kongera guhumurirwa neza bizasaba ko hashira imyaka itatu.

Uyu muhanga avuga ko ubushakashatsi yakoze bwerekanye ko 86% by’abarwaye iriya virus ikabarembya  bagira ikibazo cyo guhumurirwa mu gihe runaka.

Bigenda biba ikibazo uyu munsi, ejo bigakira, ejo bundi bikongera, gutyo gutyo…

Hari abamara amezi ane bafite iki kibazo, nyuma bigakira ariko hari n’abo bikomeza mu gihe runaka.

Umwe mu banyamakuru wa Insider warwaye iriya ndwara witwa  Sophia Ankel aherutse kuvuga ko nawe yahuye na kiriya kibazo k’uburyo ibyo yari asanzwe yumva bihumura harimo n’imibavu yiteraga, hari ubwo yumvaga binuka nk’ibyo mu iyarara(garbage).

Wa muganga twavuze haruguru, avuga ko ikibazo gikomeye ari uko hari bamwe batangira no kumva ko ibiribwa bahoze bakunda, bisigaye bibanukira.

Iki ngo ni ikibazo gikomeye kuko kutarya ubwabyo ari ikibazo cy’ubuzima kiza cyiyongera ku burwayi bwa COVID-19.

Gutera akabariro nabyo biba ihurizo…

Mu Banyarwanda barwaye bagakira iki cyorezo, babwiye TV Rwanda ko ibyo uriya muganga wo mu Bwongereza avuga ari ukuri.

Hari uwitwa Viviane wavuze ko ibyo umuntu aba asanzwe arya akumva bifite icyanga, iyo abiriye yumva nta cyanga.

Ati: “ Nararyaga nkumva ni nko kurya icyondo. Icyanga kiratakara neza pe.”

Mutabaruka nawe yemeza ko byamubayeho ndetse ngo niyo umuntu anyoye ibintu biryohereye aba yumva bidafite isukari nka mbere.

Uyu mugabo wo mu Karere ka Karongi we avuga ko ikindi yasanze umuntu urwaye COVID-19 atakaza, ni ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ati: “ Yewe numvaga wagira ngo nta n’igitsina nkigira. Gusa nakubwira ko byagiye bigaruka gahoro gahoro uko nagendaga nkira nsubirana ubuzima.”

Hari amakuru kandi avuga ko abakize kiriya cyorezo bakunda guhorana umunaniro.

Ubuhamya bw’aba Banyarwanda buhuza n’ibyo abakora mu buzima bavuga by’uko icyorezo COVID-19 atari umugani ucibwa ku manywa ahubwo ari indwara ikomeye, yica ndetse n’uyikize agasigarana ingaruka zayo mu gihe runaka

Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger