AmakuruUtuntu Nutundi

Abari baherutse gusezerana biyahuye kubera amadeni bakoresheje mu bukwe bwabo

Imiryango ibiri yo mu gace ka Kisumu muri Kenya, irabika urupfu rw’abana babo bari baherutse gusezerana nyuma y’iminsi ine gusa, bakaba bazize kuba biyahuye bitewe n’amadeni bafashe kugira ngo bakore ubukwe bw’igitangaza.

Umuryango w’umukobwa ndetse n’uw’umusore bombi bagaragaza akababaro gakomeye bafite, nyuma yo kubura abana babo bari baherutse kubereka ibirori bakaba babashyinguye hadaciye kabiri.

Amakuru avuga ko uyu muryango mushya wafashe icyemezo cyo kwiyahura bitewe n’akayabo k’amadeni bafashe kugira ngo babashe gukora ubukwe bw’igitangaza bw’intangarugero mu gace kose.

Bwana na Madame Odipo bo mu gace ka Kisumu mbere yo kwiyahura babanje kwandika ibaruwa bagaragaza ko batewe umunaniro ukabije no kubona nta kintu baramuye muri ubwo bukwe bwabo bivugwa ko bwari bwatumiwemo abantu b’abanyacyubahiro gusa.

Bavuze ko ubu bukwe bwabo bari babushoyemo akayabo ka Miliyoni 7.9 z’amashiringi ya Kenya.

Bagaragaje Ko nyuma yo gukusanya ibyavuye mu bukwe bwabo, basanze nta kintu baramuye bitewe n’ibyo bakoresheje, bityo bumva ko nta kwezi kwa buki bakwiye kugira mu gihe baba batangiriye ubuzima bushya mu bibazo by’amadeni akabije bene aka kageni.

Banditse ibaruwa cyane cyane banenga abanyacyubahiro batandukanye batumiwe mu bukwe bwabo, bakaba barabutashye nta mpano bafite yo gutera ingabo mu bitugu uru rugo rushya.

Abantu ba hafi yabo, batangaje ko muri gahunda yo gutegura ubu bukwe, bavugaga ko batumiye abanyacyubahiro bakomeye ko byibuze buri wese ashobora gutanga impano ya miliyoni n’igice ya mashilingi ya Kenya ku buryo badashobora kubura kuramuramo yenda miliyoni 7.5 ngo bazihereho bishyura imyenda.

Ngo icyabateye intimba cyane ni uko 90% y’abari batumiwe muri ubwo bukwe ari abantu bifite gusa, abenshi muri bo bakaba bagiye babazanira indabo ndetse n’amashusho mu gihe bo bari barateganyije ubufasha bw’amafaranga.

Ubu hukwe ngo bwabereye muri Hotel y’inyenyeri eshanu itatangajwe izina yo muri Kenya, aho uwabutashye wese yabashije kunyurwa n’ibyo yahabonye haba mu mirire, kunywa ndetse n’ubwiza bw’imitako y’agahebuzo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger