AmakuruPolitiki

Abari bagize guverinoma ya Perezida Omar Al-Bashir batawe muri yombi

Akanama ka gisirikare kayoboye igihugu cya Sudani nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida wa Sudani Omar Al-Bashir, kataye muri yombi abari bagize guverinoma iherutse guhirikwa kubera igitutu cy’abigaragambya cyari kimaze igihe kiba muri iki gihugu.

Nyuma yo guta muri yombi abayobozi batandukanye bo muri guverinoma yahiritswe, aka kanama kanasezeranyije ko nta we uzongera gutatanya abigaragambya.

Umuvugizi w’aka kanama yasabye abo ku ruhande rutavuga rumwe na Leta guhitamo Minisitiri w’intebe kandi ko bazubahiriza ibyifuzo byabo.

Kuva mu kwa 12 umwaka ushize imyigaragambyo yakomeje kongera umurindi muri Sudani bituma mu cyumweru gishize Perezida Omar al-Bashir avanwa ku butegetsi yari amazeho imyaka 30 ndetse arafungwa.

Akanama ka Gisirikare kayoboye Sudani muri iki gihe mu kiganiro n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru, umuvugizi wako, Maj. Gen. Shams Ad-din Shanto yatangaje ko biteguye gushyiraho Guverinoma ya gisivili iyo ari yo yose amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi azemeranyaho.

Yakomeje avuga ko aya mashaka atavuga rumwe na Leta azagira uruhare mu guhitamo Minisitiri w’Intebe nk’uko hari hari abiteze ko azatoranwa n’aka kanama.

“ Ntabwo tuzashyiraho Minisitiri w’Intebe. Bazamuhitamo,” uwo ni Gen Shams avuga abatavuga rumwe n’ubutegetsi nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Uwahoze ari Perezida wa Sudani Omar Al-Bashir wehiritswe ku butegetsi n’igisirikare,yari amaze igihe yotswa igitutu n’imyigaragambyo y’abaturage bamushinjaga kudakemura ibibazo by’inzara n’ubukene byari bikomeje kwibasira iki gihugu harimo no kwiyongera kw’igiciro cy’umugati.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger