AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Abaperezida icyenda bo muri Afurika baraye muri Uganda aho bitabiriye irahira rya perezida Museveni

Kur uyu wa gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021,nibwo perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni ararahirira manda ya gatandatu izatuma amara imyaka 40 ku butegetsi, mu birori byitabirwa n’abantu barenga 4,000 barimo abaperezida b’ibihugu bya Africa bashobora kurenga icyenda.

Abakuru b’ibihugu bya Somalia, Burundi, South Sudan, Namibia, Zimbabwe, Guinea, Ghana, DR Congo na Ethiopia ejo ku wa kabiri bageze muri Uganda baje muri uwo muhango.

Perezida w’u Rwanda yohereje Prof. Manasseh Nshuti ushinzwe umuryango w’ibihugu bya Africa y’i burasirazuba (EAC) kumuhagararira.

Hari umubare utaratangazwa w’abandi bategetsi bo muri Africa bashobora kugera muri Uganda uyu munsi kwitabira ibi birori.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Hajji Yunus Kakande, umunyamabanga wa Museveni, yavuze ko abantu 4,294 batumiwe aho ibi birori bibera kuri Kololo Independence Grounds i Kampala.

Bwana Kakande yavuze ko abo bose babanje gupimwa Covid-19, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru New Vision kibogamiye kuri leta.

Museveni ku nshuro ya karindwi

Imibare ya 2019 yerekana ko hejuru ya kimwe cya kabiri cy’abaturage miliyoni 45 ba Uganda bavutse Museveni ari ku butegetsi.

Uhereye bwa mbere mu 1986, uyu munsi Yoweri Museveni ararahira ku nshuro ya karindwi kuyobora Uganda, indi manda y’imyaka itanu izamugeza mu 2026.

Ikinyamakuru kitabogamiye kuri leta Daily Monitor cyasubiyemo amagambo mu 1980, 1986, 2001 cyangwa 2016, y’uburyo yagiye ahindura imvugo ku gutinda ku butegetsi.

Iki kinyamakuru kivuga ko mu 1986 yagize ati: “Ikibazo cya Africa muri rusange, na Uganda by’umwihariko, si rubanda ahubwo abategetsi bashaka gutinda ku butegetsi.”

Iki kinyamakuru gisubiramo kandi ibyo yavuze mu kwiyamamaza mu 2016 aho yagize ati: “Ni gute nava mu rutoki nahinze mu gihe rutangiye kwera?”

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe baranenga ingufu ubu ziri gukoreshwa mu kubibasira, Bobi Wine wabaye uwa kabiri we akomeza kuvuga ko ari we watsinze amatora yabaye mu kwa mbere.

Umunyamabanga wa UN, Antonio Guterres, yoherereje Perezida Museveni ubutumwa bwo kumushimira ko agiye kongera kurahira, nk’uko bwatangajwe n’uhagarariye Uganda muri UN/ONU.

Yunus Kakande we yabwiye abanyamakuru ko leta yohereje abashinzwe umutekano bahagije bo “guhangana n’igikorwa cyose cyagerageza guhungabanya ibirori” by’uyu munsi.

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger