AmakuruIyobokamanaPolitiki

Abapadiri babiri barashinjwa kwica amabwiriza ya perezida Museveni yo kurwanya coronavirus

Polisi yo muri Uganda iherutse guta muri yombi abapadiri babiri bo muri Uganda bashinjwa kurenga ku mabwiriza yatanzwe na Perezida Museveni abuza amateraniro y’abasenga mu kwirinda ikwirakwira rya coronavirus.

Musenyeri Gerald Kalumba wo kuri kiliziya ya Kristu Umwami mu mujyi wa Kampala yajyanywe kuri polisi y’uyu mujyi nyuma yo gusoma misa.

We yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yari misa ica kuri televiziyo yari yajemo abantu 15 bonyine, abariyemo n’abahereza.

Umwe mu babibonye yabwiye BBC ko muri iyo misa harimo abantu babarirwa mu binyacumi.

Mu mujyi wa Kisoro mu majyepfo ya Uganda, undi mupadiri witwa John Bazimenyera nawe yatawe muri yombi ariho asoma misa, bivugwa ko yari irimo abantu barenga 40.

We avuga ko yari misa y’abantu bacye cyane kandi b’ababikira n’abakozi ba paruwasi gusa.

Umuvugizi wa polisi yabwiye BBC ko ibikorwa nk’ibi byo kubuza amateraniro y’abantu benshi bikomeje.

Inzego z’umutekano zashyize imbaraga mu kubuza amateraniro y’abantu benshi no gufunga ahantu harimo; utubari(bars) na za restaurant.

Kuwa gatandatu nibwo muri Uganda habonetse umuntu wa mbere ufite indwara ya coronavirus, abategetsi bari kugerageza kwirinda ikwirakwira ryayo hakiri kare.

Kuva umurwayi wa mbere yaboneka imipaka y’ubutaka n’ikirere ya Uganda irafunze mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara.

Kugeza ubu abamaze kwandura corinavirus muri Uganda, bamaze kuba14 nyuma y’uko mu ijoro ryakeye hagaragaye abandi 5.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger