AmakuruAmakuru ashushyeMu mashushoUtuntu Nutundi

Abanyeshuri bo muri Lycee de Kigali bigaragambije basaba imigati n’inyama.

Abanyeshuri biga baba mu ishuri rya Lycee de Kigali (LDK), ku wa gatanu itariki ya 3 Ugushyingo 2017, bazindutse bariye karungu, bikingirana mu icumbi bararamo(Dortoir), banga gusohoka. Ibi bakaba barabikoze mu rwego rwo kugaragariza ubuyobozi bw’ikigo akababaro batewe no kuba kuva igihembwe cyatangira, ikigo kitakibagenera akaboga(Inyama), ndetse bakaba bamaze icyumweru badahabwa umugati wa mu gitondo.

Mu kubahumuriza umuyobozi w’ikigo yakoesheje inama y’igitaraganya bamwe, ababwira ko bakwiye kwihangana. Yagize ati “Iyo wiga ugomba kwihangana…umuntu uwo ari wese agomba kwihangana n’igihugu turihangana, n’isi ikihangana; iyo bigeze ku kurya ntabwo wigaragambya.”

Uyu muyobozi yakomeje ababwira ko impamvu batakibaha inyama n’imigati nkuko byari bisanzwe, nuko ngo hari amafaranga ababyeyi batarishyura, ndetse n’andi bategereje ikigo gisanzwe gihabwa na Leta.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger