AmakuruPolitiki

Abanyeshuri ba Kenyatta University bamaganye Perezida Museveni wari muri iyi Kaminuza

Abanyeshuri ba kaminuza ya Kenyatta University bamaganye Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni ubwo hari ikiganiro yari ari gutangira muri iyi kaminuza hitabazwa ibyuka biryana mu maso.

Aba banyeshuri bumvikanye mu ndirimbo zamagana Perezida wa Uganda bashimagizaga umudepite wo muri icyo gihugu , Bobi Wine.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangiraga ikiganiro kivuga ku kwihuza kwa Afurika muri iyi kaminuza, yari muri Kenya mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yasoje atanga ikiganiro ku ‘Kwihuza kwa Afurika’ muri iriya Kaminuza ku wa 29 Werurwe 2019.

Perezida Museveni ubwo yatangaga ikiganiro abanyeshuri benshi bari bazengurutse iyi kaminuza garagaza ko batamwishimiye batwika amabendera ya Uganda , bazagutandukanywa na Polisi ya Kenya yakoresheje imyuka iryana mu maso.

Bamwe mubigaragambyaga  bavugaga ko ‘badakeneye Museveni’ ndetse akwiye kurekura Dr Stella Nyanzi, umwarimu wa Kaminuza ya Makerere ushinjwa gutuka umubyeyi we.

i cyumba Museveni yatangiyemo ikiganiro muri iyi Kaminuza

https://twitter.com/felix_aiko/status/1111637335781838850

https://twitter.com/newtoncarlos_/status/1111650621415927808

Twitter
WhatsApp
FbMessenger