Amakuru ashushyeUbukungu

Abanyeshuri 3 bo muri kaminuza y’u Rwanda bahawe ibihembo na RDB

Abanyeshuri batatu bo muri kaminuza y’u Rwanda bahawe ibihembo birimo mudasobwa za laptop, amafaranga n’ibindi byabafasha gukomeza gukarishya ubwenge no kuba intyoza kurusha uko bari uyu munsi.

Aba banyeshuri [abahungu babiri n’umukobwa umwe] bahembwe n’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere(RDB) ku bufatanye n’Ikigo cya National Geographic[Natgeo], kubera ubuhanga bagaragaje mu gukora ubushakashatsi bujyane no kubungabunga Ingagi n’ibindi bikorwa bikurura ba mukerarugendo.

Aba banyeshuri bashyikirijwe ibihembo n’umuyobozi wa RDB , Clare Akamanzi, ndetse anabizeza gukomeza kubashyikira kugira ngo bakomeza kuzamura urwego rwabo  mu bijyanye n’ubushakashatsi.

Aba banyeshuri bakoze ubu bushakashatsi mu gihe habura iminsi mike ngo habeho  igikorwa ngarukamwaka cyo kwita izina abana b’ingagi bavutse , icy’uyu mwaka kizaba  kuwa 1 nzeri 2017. Kizabera mu mujyi wa Musanze mu ntara y’Amajyaruguru ahitwa mu Kinigi.

Bahawe ibihembo bitandukanye

Uyu muhango ngarukamwaka ubera muri Pariki y’ibirunga, witabirwa n’Abanyarwanda n’abanyamahanga bishimira ibyo birori byokwita izina abana b’ingagi.

Ni ku nshuro ya 13 hazaba hagiye kuba uyu muhango uhuriza hamwe abantu baturutse imihanda yose y’Isi, umwaka ushize abana b’ingagi bavutse  bagera kuri 22 bahawe amazina ,  ukaba warabaye tariki ya 2 Nzeri 2016.

Uyu muhango ukomoka mu muco gakondo w’Abanyarwanda wo kwita izina abana, wakorwaga ku munsi wa munani umwana avutse, watanze umusaruro ntagereranywa kuva watangizwa muri 2005.

Aba banyeshuri bari bishimye cyane 
Mu byo bahembwe harimo amafaranga na Laptop zizabafasha gukora ubushakashatsi bwabo neza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger