AmakuruImyidagaduro

Abanyempano bagiye gutsindira miliyoni 45 frw ndetse banerekanwe kuri Televiziyo zo mu karere

Irushanwa rishaka abantu bafite zitandukanye mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba ryiswe East Africa’s Got Talent, rizahemba uzaryegukana akayabo ka miliyoni 45 frw, riratangira amajonjora y’ibanze mu Rwanda muri iki cyumweru.

Ni iminsi mike ibura kuko aya majonjora azabera muri Intare Arena i Rusororo ku wa 25 Gicurasi 2019, iki gikorwa kandi kizaca imbonankubone (Live) kuri Televiziyo y’u Rwanda, NTV yo muri Uganda, Cloud TV yo muri Tanzania na Citizen TV yo muri Kenya. Iri rushanwa ni ubwa mbere rigiye kuba.

Amarushanwa nyirizina azakorwa nk’ikiganiro mbonankubone kizaca kuri televiziyo zitandukanye azatangira muri Kanama afite ibice 10, ayobowe n’umushyushya rugamba akaba n’umunyarwenya Anne Kansiime, uyu munyarwenya anaherutse kwemeza ko azaba ari hano mu Rwanda muri iki gikorwa.

Abanyarwanda bazatsinda amajonjora kimwe n’abo muri Tanzania na Uganda, bazajya muri Kenya kurushanwa, uzatsinda azatangazwe ku wa 6 Ukwakira 2019 ahembwe amadorali ibihumbi mirongo itanu, ni miliyoni 45  mu mafaranga y’u Rwanda.

Abazarushanwa ni abafite impano zo kuririmba, kubyina, gutera urwenya, ubufindo, imyitozo ngororamubiri n’izindi, bari kwiyandikisha kugeza ku wa Gatanu ku ya 24 Gicurasi. Iri rushanwa kandi riteye nk’iryitwa Amarca’s Got tallent riri mu yakomeye ku Isi.

Kwiyandikishawakanda hano  

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger