AmakuruPolitiki

Abanyekongo batwitse ibendera ry’u Rwanda ubushotoranyi bukomeza kuzamura umurindi(Amafoto)

Ubushotoranyi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku Rwanda busa n’aho bwavuye mu bayobozi bukimukira mu baturage kuko bakamejeje mu bikorwa bigaragaza uburakari n’urwango bafitiye u Rwanda, nyuma yo gutwika ibendera u Rwanda, abanyekongo baturiye ku mupaka w’u Rwanda bagaragaye bashakakuwuvogera.

Ku wa Mbere taliki ya 30 Gicurasi, ni bwo hakwirakwiye amafoto ya bamwe mu baturage ba RDC baba i Kinshasa mu Murwa Mukuru wa RDC, biraye kuri Ambasade y’u Rwanda bagatwika ibendera ry’Igihugu ndetse bakagiza na bimwe mu bintu bahasanze.

Ni ibintu byabereye mu Mujyi Rwagati Izuba riva, ariko bitigize bikumirwa n’inzego za Leta, ndetse abo baturage bumvikanye bavuga ko bifuza guca umubano burundu n’u Rwanda ku buryo abakurikiranye iyo myigaragambyo mu bice bitandukanye na bo batangiye kubigana.

Kuri uyu wa Gatatu na bwo, abaturage b’Umujyi wa Goma n’uwa Bukavu bazindukiye mu myigaragambyo, aho bakomeje kugaragaza ko badashaka umubano n’u Rwanda. Bamwe muri aba baturage ni abacumbikiwe n’u Rwanda ubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga mu mpera za Gicurasi 2021 no mu bihe by’imitingito yakurikiyeho mu gihe gisaga ibyumweru bibiri.

Ku mupaka wa Ruzizi ya II, hagaragaye Abanyekongo baje kwisuka ku mupaka ndetse bakanambuka binjira mu gice cyerekeza mu Rwanda bose bagendera ku byo bumvise ko u Rwanda rutera inkunga inyeshyamba za M23.



Ikibazo cyatangijwe n’amagambo y’amacurano y’ubuyobozi bw’Ingabo za Congo (FARDC) muri Kivu y’Amajyaruguru, cyakomereje ku gutera ibisasu ku butaka bw’u Rwanda no gushimuta bamwe mu basirikare ba RDF bari ku burinzi.

Amagambo yo gukangurira Abanyekongo bose kwiyamamaza bamagana u Rwanda yavugiwe kuri Ambasade ku wa Mbere ni yo akomeje guteza imyigaragambyo mu bice bitandukanye by’Igihugu, aho mu mashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga hagaragamo inzego z’umutekano z’icyo gihugu zibacungiye umutekano muri ibyo bikorwa.

Mu gihe Leta ya Congo yemeye kwicarana n’u Rwanda bagashaka umuti w’ikibazo mu mahoro, birasank’aho amagambo yavuzwe na bamwe mu bayobozi yagize ingaruka zikomeye ku baturage biganjemo abari basanzwe bafite amakuru atariyo kuri iki Gihugu cy’Abaturanyi kitigeze gihwema kugaragaza ubushake bwo kubaka umubano mwiza n’abaturanyi.



Nyuma y’ibiganiro byahuje Abakuru b’Ibihugu byombi ndetse n’ibyahuje Perezida Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo na Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço, Guverinoma z’ibihugu byombi ziragenda zerekeza ku murungo umwe w’ubwumvikane, mu gihe abaturage bo barimo kugendera mu kindi cyerekezo.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUC) Moussa Faki Mahamat, yashimiye Perezida w’Angola ku biganiro yayoboyebirimo gutanga umusaruro ukenewe, wo gukemura ibibazo byavutse hagati y’ibihugu byombi binyuze mu biganiro bya gishuti.

Hagati ahou Rwanda rwaburiye Abanyarwanda bambuka imipaka kuba babiretse kuko bashobora guhohoterwa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger