AmakuruImyidagaduroUrwenya

Abanyarwenya bazitabira SekaFest2018 batangiye kugera i Kigali, Ibikorwa byo gusetsa abagenzi muri Busi bikaba byatangiye

Kuri uyu wa gatandatu taliki 24 Werurwe 2018 nibwo abanyarwenya nka  Salvado (Patrick Idringi) wo muri Uganda na Idriss Sultan wo muri Tanzania  nibo bambere bamaze kugera i Kigali mugihe hagitegerejwe abandi bagiye batangaza ko bazaza gususurutsa abazitabira iri serukiramuco ry’urwenya ryiswe SekaFest2018.

Iki gitaramo kizaba ku munsi wejo taliki ya 25 Werurwe 2018 kikabera mu mahema yo muri Camp Kigali. Hagati aho ibitaramo byo gusetsa muri busi bikaba byatangiye aho uri kwinjira muri izi busi zirimo abanyarwenya ari kwishyura amafaranga magana atanu ku ikarita ya Tap and Go akabona ubugenda muri iyi busi irimo urwenya rwinshi kugeza ageze aho agiye.

Igitaramo rurangiza kiza ku munsi wo ku Cyumweru kizaba kirimo abanyarwenya batandukanye nka Salvador wo muri Uganda, Idris Sultan wo muri Tanzania, Captain Khalid wo muri Tanzania, Kigingi w’i Burundi, Eric Omondi wo muri Kenya, n’abandi benshi batandukanye . Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 2000frw ku banyeshuri, 5000frw na 10000frw mu myanya y’icyubahiro n’ameza ya 300000frw azaba ateye mu myanya y’icyubahiro.

Ibitaramo byo gusetsa muri busi bikaba byatangiriye kuri busi zavaga muduce dutandukanye tugize umunjyi wa Kigali zerekeza mu mugi rwagati ni ukuvuga  Kicukiro-Town, Remera- Town , Gikondo, Nyamirambo- Town Kacyiru-Town. Kimironko-Town.

Abagenzi bategereje kwinjira muri Busi ziri kuberamo Urwenya
Ibikorwa byo gusetsa abagenzi muri Busi bikaba byatangiye
Mr Nice nawe wegeze i Kigali kuwa gatanu ,nawe azagaragara muri iri serukiramuco ry’urwenya Sekafest2018

Busi zirikuberamo urwenya ni uku zitatse
Salvador , Idriss na Mr Nice nibo bamaze kugera i Kigali aho baje mu  iri serukiramuco ry’urwenya Sekafest2018.
Salvador , Idriss bakiriwe na Arthur Nkusi ubwo bari bageze i Kigali n’urwenya rwinshi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger