Imyidagaduro

Abanya-Tanzania barenga 180000 bateye umugongo Diamond Platnumz muri BET Awards

 

Abarenga 18.000 muri Tanzania basinye ku rwandiko (petition) rusaba ko umuhanzi Diamond Platnumz akurwa ku rutonde rw’abahataniye igihembo cyo muri Amerika cya BET,kubera ko “yashyigikiye” uwahoze ari umukuru w’igihugu.

Diamond, umwe mu baririmbyi bakomeye muri Afrika, ari ku rutonde rw’abahatanira igihembo cy’umuhanzi wakoze cyane ku rwego mpuzamahanga,Best International Act, gitangwa na TV ya BET (Black Entertainment Television).

Ariko abateguye uru rwandiko bagereranya uyu muhanzi mu buryo butaboneye n’abaherutse kwegukana iri rushanwa rya BET bo muri Nigeria aribo Davido na Burna Boy, bakomeye muri icyo gihugu.

Abateguye uru rwandiko,bavuze ko aba bahanzi 2 bo muri Nigeria “bakoresheje ingufu zose bafite n’ubuhangange bwabo mu kwamagana akarengane” mu gihe cy’imyigaragambyo yiswe #EndSARS mu mwaka ushize yari igamije gusaba ko leta ikuraho umutwe wa polisi wiswe SARS.

Ikinyamakuru NairobiNews cyo muri Kenya, cyavuze ko Diamond Platnumz yari ashyigikiye cyane uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Tanzania, John Pombe Magufuli, kandi ko imwe mu ndirimbo ze yakoreshejwe n’ishyaka CCM riri ku butegetsi mu kumwamamaza mu mwaka ushize mbere y’uko ahitanwa n’umutima.

Iki kinyamakuru gisubiramo ibyanditse muri uru rwandiko,kiti: “Diamond Platnumz ni umuhanzi w’igihangange wa Tanzania uzwi cyane ku isi.Yakoresheje kumenyekana kwe n’ubuhanga bwe mu kuvugira no gukingira ikibaba itoteza ribi cyane ry’uwahoze ari umukuru w’igihugu wategekeshaga igitugu John Magufuli n’ubutegetsi bwe”.

“Diamond kandi ni incuti magara anakorana ubucuruzi na Paul Makonda wahoze ari umuyobozi w’umujyi wa Dar-es-Salaam watoteje ku mugaragaro kandi akanahiga bukware abaryamana bahuje ibitsina (LGBTI)”.

Magufuli, yatabarutse mu kwezi kwa gatatu hashize iminsi mike atorewe manda ya kabiri yo kuyobora Tanzania.Yashinjwe guhonyora uburenganzira bw’abatavuga rumwe nawe bwo gutanga ibitekerezo byabo no gutoteza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Iki kinyamakuru gikorera ku mbuga nkoranyambaga cyanditse ko n’ubwo bimeze bityo, hari umudepite umwe witwa Nusrat Hanje ushyigikiye cyane Diamond ndetse wagize ati “turamusengera kugira ngo yegukane icyo gihembo”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger