Abanya-Pologne bakaniye kujya kwesura Uburusiya muri Ukraine abiyandikisha bikubye karindwi
Amakuru atandukanye aravuga ko mu bice bitandukanye bya Ukraine abasirikare bayo barimo guhindukirana ab’Uburusiya ku ngamba zitandunye.
Gusa ibitero by’indege n’imbunda zirasa imizinga z’Uburusiya nabyo ntibivanaho ku mijyi itandukanye ya Ukraine.
Aya ni amwe mu makuru kuri iki gicamunsi..
Umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru uri muri Pologne avuga ko hari umubare munini w’urubyiruko uri kwiyandikisha kujya mu ngabo za Territorial Defence Forces.
Muri iki gihugu hari ukwiyongera kw’uburakari kubera ibitero by’Uburusiya muri Ukraine kuko benshi bibaza ko atari ho bizarangirira gusa, nk’uko abivuga.
Patrycja, umukozi wo mu ruganda w’imyaka 26, avuga ko adashaka kumva ntacyo amaze mu gihe hari ikintu cyaba muri Pologne. Avuga ko nta bwoba afite kandi ashaka kurengera igihugu cye.
Paweł Kwieciński, wahoze ari umusirikare ubu wabaye umwubatsi, yaragarutse yiyandikisha muri ziriya ngabo.
Ati: “Iwacu niho byose kuri twe. Tugomba kuharwanira. Ni inshingano zacu.”
Ahanyuranye muri Pologne, kwiyandikisha mu gisirikare byikubye karindwi, kandi leta yatangaje ko yongereye ibyo ishyira mu bwirinzi.