AmakuruUbukungu

Abanya-Kenya baratabariza icyambu cya Mombasa gishobora kwegukanwa n’Ubushinwa

Bamwe mu baturage bo mu gihugu cya Kenya bakomeje gutabariza icyambu cya Mombasa, nyuma y’amakuru yasohotse avuga ko iki cyambu giherereye ku Nyanja y’Abahinde gishobora kwegukanwa n’Ubushinwa kubera amadeni Kenya ibubereyemo.

Ku munsi w’ejo ni bwo umugenzuzi w’imari ya Kenya yasohoye ibaruwa ivuga ko iki cyambu kinini muri Kenya gishobora kujya mu maboko ya Exim Bank yo mu Bushinwa mu gihe leta ya Kenya yaba inaniwe kwishyura inguzanyo yafashe muri iyi Banki yubaka inzira ya gariyamoshi.

Nyuma y’isakara ry’aya makuru, abenshi mu baturage bahise bagaba igitero kuri leta bayishinja kunanirwa amadeni rusange no kurinda umutungo w’igihugu. Mu bakomeje kunengwa cyane, harimo Perezida Kenyatta na Visi-Perezida we William Ruto bashinjwa gushora igihugu mu madeni.

Uwitwa Narok Senator Ledama Ole Kina yanditse kuri Twitter agira ati” Birababaje kuba Kenya ishobora gutakaza icyambu cya Mombasa ku Bushinwa kubera inguzanyo zitishyuwe.”

Uwitwa Babu Mmoja we yagize yasabye ko amasezerano y’uko kiriya cyambu cyatanzweho ingwate yaseswa leta ya Kenya byaba ngombwa hagakorwa andi.

Ati”Umuryango umwe ntukwiye kwikorera umutwaro w’undi kubera ko ukennye.”

Uwitwa John Gunner we asanga ikibazo cyugarije Kenya kiri gukururira iki gihugu ibi bibazo byose ari ugucunga nabi umutungo.

Ati”Ikibazo gikomeye ni ugucunga nabi umutungo, amafaranga tuguza birangira ashiriye mu mifuka ya bamwe.”

Paul Orodi we yandikiye Perezida Kenyatta na William Ruto ati” Mwembi mwaratugurishije twe n’abana bacu kuko nta roho mu gira! Ubuyobozi bwanyu burarwaye!”

Uwitwa Ole Kaps we yashyize ifoto ya Kenyatta kuri Twitter ayiherekezanya amagambo avuga ko niba yaragurishije icyambu cya Mombasa igikurikiraho ari no kugurisha ibindi bifite agaciro muri Kenya.

Ati” Uyu mugabo yagurishije icyambu cya Mombasa. Azakurikizaho Convention Center ya Kenya, akurikizeho ikibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta, akurikizeho Mt Kenya, nyuma agurishe wowe nanjye.”

Magingo aya bamwe mu baturage ba Kenya batangiye gutanga ibitekerezo by’uko bakusanya ubwabo miliyari 722 z’amashiringi ya Kenya igihugu cyabo kibereyemo ubushinwa mu rwego rwo kurokora kiriya cyambu bavuga ko kibinjiriza inyungu zidafite aho zihuriye n’iz’iriya nzira ya gariyamoshi yubatswe.

Icyambu cya Mombasa kiri mu byinjiriza Kenya amafaranga menshi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger