AmakuruAmakuru ashushyeUbuzima

Abantu ibihumbi n’ibihumbi barwaye Virusi itera SIDA bagiye guhabwa umuti uterwa mu rushinge

Umuyi wa virusi itera SIDA uterwa mu rushinge wamaze kwemezwa, ukaba ugiye kuzajya uterwa abayirwaye ukamara igihe kirekire, maze bagahagarika bya binini bahora bafata buri munsi.

Abagiraneza bishimiye cyane uyu muti mushya wemejwe n’ikigo gishinzwe ubuvuzi mu Bwongereza NHS.

Uyu muti utuma virusi igabanya ingufu, ukaba ukora kimwe n’ibinini byo kugabanya ubukana bifatwa buri munsi.

Byitezwe ko mu Bwongereza abantu basaga 13.000 bashobora guhita bafata uyu muti.

Imiti Cabotegravir (uzwi kandi kw’izina rya Vocabria ukaba wakozwe n’ikigo ViiV Healthcare) hamwe na rilpivirine (uyu nawo ukaba uzwi kandi nka Rekambys wakozwe na Janssen) ni imiti iterwa incuro 2 rumwe rumwe ukwarwo rimwe mu mezi abiri.

Hagati aho, uyu muti ugirira akamaro gusa abbantu bageze ku rugero rw’aho virusi itakiboneka mu maraso nyuma y’igihe barimo gufata ibinini.

Abahanga bavuga ko uyu muti ushobora kugirira akamaro abantu benshi.

Umwarimu muri kaminuza Chloe Orkin, akaba ari umuhanga mu bijyanye na virusi itera SIDA muri kaminuza ya Queen Mary i Londres/London, avuga ko uyu muti ushobora kugabanyiriza abarwayi umuzigo wo guhora bafata ibinini buri munsi, kuko wo bazawuterwa incuro 6gusa mu mwaka.

Muganga Sanjay Bhagani, uyoboye ishyirahamwe European Aids Clinical Society, yagize ati: “Iki ni ikintu gikomeye cyane”.

“Kunenwa ni ikibazo gikomeye cyane ku banduye umugera wa SIDA, kandi abatari bake ntiboroherwa no gufata ibinini iminsi yose. Ibi rero bizatuma abenshi bahabwa uyu muti uterwa mu rushinge”.

BBC

Indi nkuru kuri SIDA

Abashakashatsi bagaragaje ko umuntu wa kabiri yakize SIDA

Twitter
WhatsApp
FbMessenger