Imyidagaduro

Abantu benshi barimo na Miss Aurore bagize icyo bavuga k’umukobwa wateze moto bagiye kujya mu mwiherero muri Miss Rwanda 2018

Abantu benshi bakomeye mu myidagaduro bakomeje kugenda bagaragaza ibitekerezo byabo k’umukobwa witegeye moto ubwo abakobwa 20 bajyaga aho imodoka yagombaga kubavana berekeje mu mwiherero i Nyamata mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018.

Ku wa 09  Gashyantare 2018, ubwo abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 berekezaga mu mwiherero I Nyamata muri Hotel ya Golden Tulip, babanje guhurira kuri ku inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco[RALC] aho bahagurukiye berekeza kuri iyo hoteli bazamaramo ibyumweru bibiri.

Mu gihe abandi bakobwa bazaga batwawe mu modoka zihenze ndetse banaherekejwe n’imiryango yabo, umukobwa umwe witwa Umutoniwase Anastasie yahageze ari kuri moto. iyo foto yakomeje guteza uruntu runtu hagati y’abantu ku mbugankoranyambaga bavuga ibitekerezo byabo kuri iyo foto.

Miss Aurore Kayibanda  wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2012 yavuze kuri uyu mukobwa . Mu magambo yanditse ku mbugankoranyambaga ze yamwifurije ishya n’ihirwe maze anamusabira ko inzozi ze zose zaba impamo, yagize ati” Imana ikomeze guhaza ibyifuzo byawe.”

Undi wagize icyo avuga , ni umugabo wigeze gukorera RBA ubu akaba akorera ijwi ry’Amerika, Ernesto Ugeziwe, uyu akaba yagize ati:”Ntabwo byumvikana uburyo abantu bamuseka, Ni ikosa ko Miss yagenda kuri moto? Nonese ubushobozi bw’umufuka buhurira he n’ubwiza cyangwa ubwenge afite? Nyaboneka ni byiza kuri we, Njye ndamushigikiye.

Umutoniwase Anastasie, akomoka mu karere ka Muhanga, ni umwe mu bakobwa 10 babonye itike bahagarariye Intara y’Amajyepfo, akaba afite nomero  31. mu majwi yashyizwe hanze yagateganyo , ni uwa 19 akaba afite amajwi 556 k’urutonde rukomeje kuyoborwa na Uwase Ndahiro Liliane.

Yaboneye itike mu ntara y’Amajyepfo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger