Amakuru ashushyeImikino

Abantu bataramenyekana bateye urugo rwa Bashunga Abouba wa Rayon Sports

Abantu batazwi bateye urugo rwa Bashunga Abouba ukinira Rayon Sports  batera amabuye menshi ku nzu ye bamena ibirahure 2, ariko ku bw’amahirwe nta muntu wahakomerekeye.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye nyuma y’umukino ikipe ye ya Rayon Sports yari imaze gutsindwamo na mukeba wayo APR FC ibitego 2-1 kuri stade Amahoro.

Kugeza ubu aba bagizi ba nabi ntabwo bari bamenyekana.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu bari kuvuga ko byaba bifite aho bihuriye n’uyu mukino wasigiye agahinda abafana ba Rayon Sports. Bakavuga ko ari igikorwa kigayitse yewe ko umupira w’amaguru atari intambara.

Bashunga Abouba ni umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports wayijemo avuye muri Bandari FC yo muri Kenya, aje gusimbura Bakame wari wirukanwe ashinjwa kugambanira ikipe ngo itsindwe n’umutoza Minnaert wayitozaga ngo yirukanwe.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger